Agahinda k’umucuruzikazi Uwamwezi bahimba ‘Nyiragasazi’ wapfushije umwana nyuma y’imyaka 11 yarangiwe kumubona

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2017 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Umucuruzikazi Uwamwezi Josephine bahimbye “Nyiragasazi”, ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana w’umuhungu w’imyaka 25 witwa Fabrice Felice Ranghella nyuma y’imyaka 11 yarangiwe kumubona.

Fabrice Ranghella ni umwana wa bucura mu bana batatu Uwamwezi Josephine yabyaranye n’Umutaliyani Joseph Ranghella bari barashakanye byemewe n’amategeko bakaza gutandukana mu 2006.

Uwamwezi yabwiye IGIHE ko mu 2006 amaze gutandukanaga n’uyu mugabo, yavuye Kacyiru aho bari batuye agenda atwaye abana barimo Fabrice Ranghella na Charles Ranghella kuko umukobwa we yigaga mu Bwongereza. Icyo gihe Fabrice Ranghella yari afite imyaka 14 naho mukuru we afite imyaka 18.

Mu mpera za 2006 uyu mubyeyi yagiye kureba umwana we Fabrice aho yigaga muri Green Hills Academy kuko yumvaga amufitiye igishyika nk’umwana we wabucura, agezeyo yaramubonye arikanga, yanga kumusuhuza ahubwo ahamagara se amubwira ko nyina yaje ku ishuri ryabo, nyina atahana agahinda kuko ngo umwana bari baramumwangishije bikomeye.

Mu gahinda kenshi kuko avuga amarira akazenga mu maso ndetse akagira ikiniga, Uwamwezi avuga ko muri uwo mwaka ubwo umwana yangaga kumusuhuza aribwo amuheruka kugeza ubwo tariki ya 6 Nyakanga 2017 yabikiwe ko yapfiriye mu Butaliyani.

Avuga ko bitewe n’uko umugabo yari umwubatsi w’imihanda, yagendaga yimukira ahantu hatandukanye nyina yajya kumureba ngo amenye n’amakuru y’abana abazamu n’umunyamategeko w’umugabo we bakamwirukana, bigatuma atamenya amakuru y’abana.

Ubwo tariki ya 6 Nyakanga 2017 Uwamwezi yumvaga inkuru y’incamugongo y’uko umwana we atakiriho yagiye mu Butaliyani aho bari batuye. Kuko yari aziko umugabo atamwishimira yakomanze kwa murumuna w’umugabo we.

Ku bw’ibyago hasohotse umugabo we kuko byahuje n’uko ariho yari ari maze amubwira ko umurambo yajya kuwureba kuri polisi , ntiyanamurangira polisi iyo ariyo kuko umujyi wa Roma ari munini, amwirukana atamenye amakuru yaho umurambo uri. Uwamwezi yumvise ko umwana we yiyahuye.

Uyu mubyeyi wifuzaga byibura kubona isura w’umwana we bwa nyuma ngo amakuru yayakuraga ku mukobwa we w’imfura witwa Barbara Ranghella kuko ariwe wabashaga kuvugana na se noneho akabwira nyina uko ibintu byifashe.

Uwamwezi ati “ Iyo minsi yose mbere y’uko tumushyingura ku itariki ya 11 Nyakanga 2017, nahoraga kwa muganga mbinginga ngo banyereke umwana wanjye bwa nyuma bakanga ngo yarashwanyaguritse kubera autopsie [ibizamini abaganga bakora bapima icyishe umuntu] ariko yari yarababujije.”

Avuga ko kubera inshuro nyinshi yasiragiye ku bitaro ngo uwari ushinzwe uburuhukiro yamugiriye impuhwe maze igihe bagiye gufunga isanduku burundu, arembuza uwo mubyeyi wari wumiwe amwereka umwana we igice cyo mu maso babona gufunga isanduku.

Ati “Icyo gihe maze kumubona, numvise nduhutse kuko ntabwo niyumvishaga ko Fabrice ariwe koko wapfuye.”

Yakomeje avuga ko nk’umubyeyi wabyaye agifite agahinda kuko abiganye n’umwana we muri Green Hills Academy batazi ko yapfuye ndetse n’abo biganye i Kampala muri Uganda.

Ati “Ndashaka kubikira abari inshuti z’umwana wanjye Fabrice Ranghella ngo bamenye ko atakiriho kuko yapfuye, be gukomeza kumushakisha ku mbuga nkoranyambaga, ntakiriho.”

Nubwo Uwamwezi yabikiwe ko umuhungu we yiyahuye gusa, ngo se yanze kumwereka impapuro zo kwa muganga, akavuga ko zitaraza kandi i Burayi byihuta iyo hamaze gupimwa umurambo.

Ati “ Ndacyashavuye kuko nkeka ko hari ikindi cyabaye, Fabrice atiyahuye, ise yanze kumpa impapuro z’icyamwishe avuga ko zitaraza nyamara i Burayi barabyihutisha, gusa ndacyategereje.”

Uyu mubyeyi arateganya kwiyambaza ubutabera mpuzamahanga asaba ko umugabo we amubwira neza iby’urupfu rw’umwana we.

Fabrice Ranghella yavutse tariki ya 27 Gicurasi 1992, yize muri Green Hills Academy n’i Kampala muri Uganda, yapfuye yitegura kujya muri Kaminuza.

Fabrice Ranghella witabye Imana bikavugwa ko yiyahuye nyamara nyina akaba atarabyemera atarabona impapuro zo kwa muganga
Nyakwigendera Fabrice Ranghella yashyinguwe mu Butaliyani
Ise wa Ranghella Fabrice ubwo bari bagiye gushyingura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza