Ibanga rya Rutayisire ufite ubuhanga bwihariye mu mwuga wo guteka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Kigali Marriott Hotel iri ku isonga muri hoteli zifite abahanga mu gutegura ubwoko bw’indyo zitandukanye kuva ku zo mu Rwanda n’izo mu mahanga ya kure bituma abayigana bizihirwa no kuyibamo.

Ifunguro riteguranye ubuhanga riri mu bituma hotel iganwa kuko buri wese ugenda mu gihugu ayisangamo nk’uri iwe mu rugo; agasogongera ku mwihariko w’amafunguro ategurwa n’ahandi.

Muri Kigali Marriott Hotel, hari inararibonye mu byo guteka zitegura amafunguro yihariye, afite uburyohe bunyura abatuye mu mfuruka zose z’Isi kuva muri Afurika kugera ibwotamasimbi.

Iyi hotel ifite umwihariko w’amafunguro y’umwimerere, ateguranye ubuhanga, isuku, abarizwa muri Soko Restaurant. Ibarizwamo amafunguro atandukanye arimo akomoka muri Brésil, u Bubiligi, u Buhinde, Turikiya, Afurika n’ahandi.

Rutayisire Innocent uri mu batetsi b’inararibonye muri Kigali Marriott Hotel yavuze ko buri funguro rigenerwa ibirungo byaryo, bijyanye n’umuco w’igihugu rikomokamo.

Chief Innocent Rutayisire afite ukuboko kurambye mu gutegura amafunguro akizihira benshi. Yatangiye urugendo muri serivisi zo kwakira abakiliya ubwo yerekezaga i Nairobi muri Kenya aho yatyarije ubumenyi mu by’amahoteli, yigishijwe n’abatetsi bakomeye ku Isi.

Rutayisire yatangiye umwuga w'ubutetsi mu 1998

Kuri ubu amaze kubaka izina ndetse ubuhanga bwe mu gutegura ifunguro riteye ubwuzu ntibushidikanywaho na bagenzi be.

Rutayisire yatangiye umwuga wo guteka mu 1998 ubwo yigaga mu Ishuri ryo muri Kenya, yamazemo imyaka ibiri yiga amasomo ajyanye no gutegura amafunguro.

Mu 2000 yaje mu Rwanda ahabwa akazi ko gutegurira amafunguro abofisiye bakuru. Nyuma y’aho yerekeje muri Intercontinental Hotel [Yahindutse Serena Hotel Kigali] ahabwa inshingano z’umutetsi mukuru wungirije, umwanya yamazeho imyaka itatu.

Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Rutayisire yavuze ko “Nahise njya gukorera mu Biro by’Umuryango w’Abibumbye mu Mujyi wa Khartoum muri Sudani mfite inshingano zo kugenzura serivisi n’ibikorwa, mpamara umwaka umwe.’’

Rutayisire yavuye muri Loni asubira muri Serena Hotel, aho yavuye ajya mu Bitaro bya King Faisal afite inshingano za Catering Manager.

Uyu mutetsi wari umaze kugaragaza imbaraga mu mwuga wo guteka yahawe buruse na Guverinoma y’u Rwanda ajya guhugurirwa ibijyanye no kwakira neza abakiliya (Hospitality Sciences) muri Singapore aho yavuye ari Umutetsi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyi ngiro (WDA).

Nyuma y’imyaka mike, yagiriwe icyizere cyo kuba Umutetsi Mukuru wa Bourbon Coffee, anahatangiza restaurants ebyiri.

Rutayisire yavuze ko mu kwagura ubumenyi bwe yerekeje mu Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo n’Amahoteri (RTUC), ubu ryahindutse Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), ahasoreza amasomo.

Mu 2008 yahawe buruse na Ambasade y’u Bushinwa, ajya gukomeza amasomo ajyanye n’iterambere rya serivisi zo gutegura no gusakaza amafunguro yaherewe mu Mujyi wa Beijing.

Rutayisire wari umaze kumenyekana cyane, Marriott International yamubengutswe mu 2016, imuha akazi nk’Umutetsi Mukuru wungirije.

Muri uwo mwaka kandi nibwo iyi hotel y’inyenyeri eshanu ibarizwa yafunguye imiryango mu Rwanda aho imaze kwigaragaza nk’ahantu wasanga amafunguro yihariye, imyidagaduro na serivisi zidasanzwe.

Yavuze ko “Mu gihe maze hano muri Marriott Hotel, nagize amahirwe yo gusangizwa ubumenyi n’abatetsi b’abahanga, nkorana na bo mu bikorwa byinshi byanshimishije. Gukorera muri iyi hotel byabaye ingenzi mu rugendo rwanjye nk’umunyamwuga.’’

Mu mvugo ye icishije make, yavuze ko intambwe amaze gutera ayikesha imyitwarire.

Yakomeje avuga ko “Guteka ni nk’ubugeni kandi hari uburyo n’ubumenyi bikenera ariko ufite imyitwarire idahwitse, umutetsi ntaho yagera. Umutetsi buri gihe agomba kugerageza ibintu bishya, kuzana umwihariko mu kazi akora.

Yasobanuye ko inganzo ye mu gutegura amafunguro anurira ku Banyafurika n’ahandi ku Isi akoresha ibirungo byo mu Rwanda akabihinduramo ifunguro bitewe n’umuteguro ashaka.

Yagize ati “Mu gutegura amafunguro mpuza ibirungo bya gakondo n’ibigezweho mu gutunganya ibyo kurya byiza abantu bishimira.’’

Abajijwe ifunguro yishimira gutegura, yavuze ko yizihirwa no gutunganya ‘Inkoko iherekejwe n’isosi y’ubunyobwa n’ibitoki’.

Iri funguro rimutwara iminota 15 gusa yo kuritegura ndetse ntirisaba ibirungo byinshi.

Yavuze ko “Ushobora gufatisha inkoko igitoki cyangwa ubugari bitewe n’icyo wishimira.’’

Rutayisire nubwo ari umutetsi wabigize umwuga yishimira bihebuje ifunguro ategurirwa n’umugore we.

Yavuze ko “Akunda guteka mu rugo kandi impano abifitemo n’uburyo yakira abantu byakunyura. Nishimira gufata ifunguro yateguye ariko nkanizihirwa no gutuma amwenyura kubera iryo nateguye. Nkunda ubugari ategura hamwe n’isosi y’ubunyobwa.’’

Uyu mutetsi afite icyerekezo ko mu busaza bwe, azagira uruhare mu gutoza no kurera abatetsi bakomeye mu Rwanda.

Yavuze ko “Ntekereza kuzagira ahantu hanjye mu myaka yanjye y’ubukuru. Nafunguye amahoteli na restaurants nyinshi nka Intercontinental Hotel, Bourbon Coffee, nanagize uruhare mu ifungurwa rya Kigali Marriott Hotel n’ahandi. Mfite ubunararibonye buhagije mu mishanga yanjye y’ahazaza.’’

Kigali Marriott Hotel imaze imyaka igera kuri itatu ikorera ku butaka bw’u Rwanda yihaye intego yo guha abakiliya bayo amafunguro y’inzozi zabo, akabasigira urwibutso rw’amateka mu buzima bwabo.

Nubwo ari guteka ariko anezezwa n'ifunguro ryateguwe n'umugore we
Rutayisire afite inzozi zo kuzatoza abato umwuga w'ubutetsi ku buryo babikora kinyamwuga
Isosi y'ubunyobwa n'igitoki ni ibiryo bimubangukira kurusha ibindi kuko abasha kubiteka mu minota 15 gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza