Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yifashishije Twitter mu gushimira abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ahamya ko ari iby’agaciro ku buzima bwe.

Ku itariki ya 23 Ukwakira nibwo Perezida Kagame yizihije imyaka imyaka 61 ishize abonye izuba. Yavutse mu 1957 i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bifashije uburyo butandukanye burimo n’imbuga nkoranyambaga mu kwimufuriza isabukuru nziza.

Banaboneyeho kumushimira ibyiza byinshi amaze kugeza ku Rwanda birimo; iterambere, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku gihugu.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame nawe yashimiye abamuzirikanye bose, anabifuriza kugerwaho n’ibyiza.

Ati “Ndifuza gushimira abanyifurije ibyiza ku munsi wanjye w’amavuko, mwongereye agaciro ku buzima bwanjye! Ibyiza kuri mwese.”

Mu bwamwifurije isabuku nziza harimo ubuheta bwe Ange Kagame, wanongeye gushimangira ko akunda umubyeyi we.

Umuryango Imbuto Foundation nawo wagize uti “Isabukuru nziza nyakubahwa Paul Kagame. Uyu munsi ntabwo twizihiza ubuzima bwawe gusa, ahubwo ubugwaneza, umuhate, n’uburyo witangira Abanyarwanda bose.”

Abanyamuryango ba Unity Club nabo bamwifurije isabukuru nziza, banamwizeza kuzakomeza kumutiza amaboko mu rugamba rwo gukomeza kuzana impinduka nziza mu Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi, we yagize ati “Isabukuru nziza kuri Perezida Paul Kagame. Intwari yacu, icyitegererezo, umuyobozi udasanzwe kandi ufite icyerecyezo cyiza. Imana iguhundagazeho umugisha.”

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.

Abantu b’ingeri zitandukanye bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza