Nyuma y’ibyo, abari bahungiye muri Eto Kicukiro bagerageje guhunga bagana kuri Stade Amahoro no ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ahari abasirikare ba RPA, ariko Leta yari yarateguye Jenoside ikabajyana i Nyanza ya Kicukiro aho yari yarateguye kubicira.
Aba Batutsi bishwe ku wa Mbere, tariki 11 Mata 1994, nyuma yo gusigwa n’Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR Interahamwe zikabajyana kubicira ku musozi wa Nyanza no mu nkengero zawo.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo habaye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi baguye kuri uyu musozi wa Nyanza. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye.
Wari wanitabiriwe kandi na Antoine Cardinal Kambanda, abayobozi b’Akarere ka Kicukiro ndetse n’imiryango y’abaguye kuri uwo musozi n’abaharokokeye.
Mu batanze ubuhamya harimo Hodari Marie Rose warokokeye kuri uyu musozi ariko akaza kuhapfushiriza nyina n’abavandimwe be batatu.
Hodari yavuze ko mbere ya Jenoside umuryango we wari utuye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo ariko uza kumeneshwa ujya gutura mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro, ari naho Jenoside yasanze batuye.
Uyu mugore wari ufite imyaka 18 muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko se wari umwarimu yishwe ku munsi wa mbere ku itariki ya 7 Mata 1994 n’abarinzi ba Perezida Habyarimana wari waraye ahanuwe mu ndege.
Ati “Mu gitondo cyo ku itariki 7 Mata ubwo indege ya Habyarimana yari yaraye ihanuwe ni bwo papa yabwiye mama ati ’mwitegure hagiye kuba ibintu bibi’, ati ’ndabibona nta mahoro dushobora guhunga’. Igihe akivuga ibyo ni bwo Abajepe badusanze mu Kagarama baradusaka baradusohora baramurasa. Hari ahagana saa Yine.”
Nyuma y’urupfu rwa se, Hodari, nyina n’abavandimwe be bacumbikiwe iminsi mike n’umuturanyi wabo wari Umuhutu aza no kubafasha kugera muri Eto Kicukiro.
Ati “Twahungiye ku musaza wari uri aho hafi, mu ijoro ryo ku itariki ya 9 Mata uwo musaza yaratubwiye ati ’ndi umurokore sinshaka kwisiga amaraso muze mbaherekeze mbajyane muri Eto amakuru ari kuvuga ko MINUAR yahageze’.”
Uyu mugore yavuze ko uyu musaza wari ufite abahungu b’Interahamwe yaje kubaherekeza koko abageza muri Eto, bahasanga abandi Batutsi bari bahahungiye.
Ubwo bageraga muri iki kigo basanze umubare w’abahahungiye wamaze kurenga ubushobozi bwacyo, bo babwirwa ko bagomba kurara hanze y’ikigo. Aha niho babaye kugeza ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo ingabo za MINUAR zabasigaga.
Umusozi wa Nyanza watubanye nka Kaluvari
Kimwe n’abandi benshi bari bahungiye muri Eto Kicukiro, Hodari yavuze ko we n’umuryango we batakambiye Ingabo za MINUAR ngo zitabasiga ariko biranga biba iby’ubusa.
Nyuma yo kubona ko basizwe mu menyo y’Interahamwe, abahungiye muri iki kigo barimo n’umuryango w’uyu mugore bigiriye inama yo guhungira ku musozi wa Rebero cyangwa muri CND kugira ngo barebe niba batabarwa n’Inkotanyi, gusa ubwo bageraga ahazwi nka ‘Sonatubes’ baguye mu gico cy’ingabo zo kwa Habyarimana.
Mu buryo bw’amayeri izi ngabo ngo zababwiye ko zigiye kubajyana ahantu heza zishobora kubarindira ariko Hodari aza kumva umwe mu basirikare ahamagara mugenzi we ku cyombo amubaza icyo bari bukoreshe abo Batutsi. Undi mu kumusubiza yamubwiye ko umwanda ugomba gusanga undi.
Iki gihe ngo yari ashatse kuvuga ko Abatutsi ari umwanda bakwiriye kujyanwa ku kimoteri i Nyanza ahamenwaga imyanda yo muri Kigali. Ntibyatinze izi ngabo za Habyarimana hamwe n’Interahamwe batangiye kubashorera babajyana i Nyanza, iki gihe bagendaga bakuramo bamwe mu Batutsi bakabicira mu nzira.
Hodari yavuze ko iki gihe yari akiri kumwe n’abavandimwe be batatu ndetse na nyina.
Ati “Mama yaratubwiye ati mwiragize Imana bana banjye ati ariko Hodari ngiye kubagabanya aba bana dore nguhaye Cadette (wari bucura iwabo) nupfa mupfane nukira mukirane, murumuna wawe Beninka Cecile muhaye Baraka Benjamin nawe namufate akaboko.”
Yakomeje avuga ko bageze i Nyanza abasirikare babagose. Ati “Abasirikare bahise bahagarara ku mukingo Interahamwe ziratuzenguruka, batangira kuvuga ngo Abahutu babarimo babavemo.”
Hodari yavuze ko umugore bari begeranye yavuze ko yari umuhutu abasirikare bo kwa Habyarimana aba ariwe baheraho barasa. Nyuma aba basirikare bahise babaza ushaka ko bamurasa kugira ngo adapfa ababaye. Hodari ngo yahise atera urutoki mu ba mbere.
Ati “Icyo gihe umusirikare witwaga Kayiranga Jean Bosco yarambajije ati wisabiye isasu, ahita arekura isasu rinyura mu rwasaya rwa Cadette (murumuna we) rimumena urwasaya nanjye rimena agatuza rinyura no mu kwaha rihitana n’inyama z’akaboko.”
Iki gihe Hodari yahise amera nk’umuntu ugiye muri koma ntiyongera kumenya neza ibiri kubera aho, yongeye kugarura ubwenge asanga nyina n’abavandimwe be bishwe.
Uyu mugore yagereranyije uyu musozi wa Nyanza n’umusozi wa Kaluvari uvugwa muri Bibiliya nk’aho Yesu yabambwe.
Uyu mugore kimwe n’abandi yaje kurokorwa n’Inkotanyi zimujyana ku i Rebero zitangira kumuvura nyuma ajyanwa i Byumba aho yaherewe ubuvuzi bwisumbuyeho. Ubu avuga ko ari umugore wishimye wamaze kongera kugarura icyizere cyo kubaho.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!