Umubyinnyi! Urugendo rwa Boubou wihariye amanota mu bitaramo byinshi byabaye mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 21 Ukuboza 2018 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Mushyoma Joseph (Boubou) ni umwe mu bagabo bazwi cyane mu muziki wo mu Rwanda cyane cyane mu gutegura ibitaramo bikomeye birimo nka East Africa Party, Primus Guma Guma Super Star, Mitzig Beer Fest n’ibindi.

Ibi bitaramo byagiye bizamo abahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi nka Sean Kingston, Jason Derulo, Konshens, Diamond Platnumz, Morgan Heritage, Wizkid, Mafikizolo, Ali Kiba, Sheebah Karungi n’abandi benshi.

Uretse gutegura ibitaramo, yashoye imari ye mu bindi bikorwa bya muzika, cyane cyane ibyuma byifashishwa mu bitaramo binini, nk’amatara, indangururamajwi, urubyiniro n’ibindi bikoreshwa no mu yindi mihango ikomeye iba yahuriyemo abantu benshi.

Ibitaramo bikomeye byagiye bizana abahanzi bazwi ku ruhando mpuzamahanga, Mushyoma Joseph, abifitemo uruhare rutari munsi ya 70%.

Mushyoma Joseph umubonye ntiwakeka ko yabaye umubyinnyi ukomeye muri Kigali mu 1997

Byatangiye ari umubyinnyi

Mushyoma Joseph ni umugabo w’inzobe, araringaniye haba mu ndeshyo cyangwa mu mubyimba. Aratuje cyane ku buryo utapfa kumenya ko mu busore bwe yari umuntu ukunda kwidagadura.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko kuva kera yakundaga umuziki. Nta mpano yo kuririmba yari afite, yisanze ari umubyinnyi. Ni we washinze itsinda ry’ababyinnyi ryigeze kumenyekana mu 2000 ririmo umuhanzi Daddy Cassanova.

Ati “Umuziki ni ikintu nakunze kuva kera nkiri umwana muto, ntabwo nagize amahirwe yo kujya kuririmba ngo mbe umuhanzi. Ariko ibintu byo gutegura narabikundaga nkiga mu mashuri yisumbuye, twari ababyinnyi, itsinda ryitwaga Cool Family ni njye waritangije mu 1997.”

Muri iri tsinda, Boubou ntiyaribayemo igihe kinini, nyuma y’umwaka yahise ajya muri Canada aho yamaze imyaka ine, agaruka mu Rwanda iri tsinda naryo riri mu marembera.

Kuva ubwo iby’umuziki atangira kubirebera ku ruhande n’ubwo yari agifite rwa rukundo.

Amateka mashya mu 2008

Umwaka wa 2008 ufite igisobanuro gikomeye cyane mu buzima bwa Mushyoma, kuko ari bwo yateguye igitaramo cya mbere, kandi cyari kiri ku rwego rwo hejuru. Cyari East African Party yo gusoza umwaka wa 2008.

Icyo gihe yari yatumiye abahanzi bagera kuri barindwi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba nka Nameless wo muri Kenya, Kidumu, Juliana Kanyomozi, itsinda ryahoze ryitwa Blue 3 na Micheal Ross, Zanto wo muri Tanzania, Dr Claude, Miss Jojo na Rafiki.

Boubou avuga ko mu ntangiriro byari bigoye cyane kuko nta baterankunga bari bahari ndetse abantu benshi batiyumvishaga uburyo umuziki washorwamo imari kandi ikunguka.

Ati “Byari bigoye kuko nta muntu wumvaga ibyo ari byo. Bumvaga nyine umuziki ari uw’abantu badafite icyo gukora, bumvaga ari ubucuruzi budashobotse, butanashoboka. Abaterankunga bo ntibanabyumvaga na gato.”

Uretse abaterankunga ngo no kugera ku bahanzi ntibyabaga byoroshye rimwe na rimwe kuko byasabaga kujya kubirebera mu bihugu byabo, banagerayo bakabanza kubarushya.

Ati “Bari bataramenya u Rwanda, bataramenya abategura ibitaramo baho, byatumaga rero rimwe na rimwe ujyayo, ukagenda ukavugana nabo, bakakugoraho gato.”

Ibihombo byinshi

Muri iyi myaka amaze ategura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda avuga ko iyo hataba urukundo afitiye umuziki, aba yarabivuyemo kera, kuko yagiye agira ibihimbo by’amafaranga ariko bugacya akongera.

Ati “Ibitaramo byinshi birahomba mujya mubibona, bigira ibibazo rimwe na rimwe. Si ngombwa kubyinjiramo cyane ariko byarabaye, bitari rimwe, kabiri, gatatu, bugacya ukavuga uti nahombye ariko reka twongere tugerageze turebe.”

“Ibi bintu by’imyidagaduro bitandukanye n’ubundi bucuruzi. Ni ibintu ugomba kubanza gukunda, icya kabiri ntuze ufite irari ry’amafaranga. Ushobora kurara amajoro ukagikora ntubone n’amafaranga kandi ejo ukongera.”

Mu 2011 nibwo East African Promoters yagejeje kuri Bralirwa igitekerezo cyo gushyiraho irushanwa rihuza abahanzi bo mu Rwanda, batangiza Primus Guma Guma Super Star imaze kuba inshuro umunani.

Iri rushanwa rijyamo abahanzi 10 bakunzwe bigaragajwe n’amatora y’abafite aho bahuriye n’uruganda rwa muzika.

Ku nshuro ya mbere Tom Close ni we waryegukanye ahembwa miliyoni esheshatu, anakorana indirimbo na Sean Kingston. Abandi bakurikiyeho bahawe miliyoni 24 Frw.

Boubou avuga ko iri rushanwa ryagize uruhare mu guteza imbere umuziki wo mu Rwanda no guhindura ubuzima bw’abahanzi muri rusange.

Ati “Guma Guma yahinduye byinshi. Yahinduye ubuzima bw’abahanzi, yahinduye imyumvire ku muziki, yahinduye agaciro k’umuhanzi, yahinduye imiririmbire; gutinyuka kuririmba imbonankubone, abahanzi baritinyaga, ntibumvaga ko bashobora kugera ku rwego runaka.”

Ibitaramo bitazibagirana

Boubou yemeza ko ibitaramo byose yateguye byagiye bigenda uko yabyifuzaga, ngo hari bimwe mu byabaye nk’ibibagora cyane cyane ibyajemo abahanzi bo muri Amerika nk’icya Sean Kingston na Jason Derulo.

Ati “Jason Derulo niwe byagoranyeho gato, icyo gihe indege yaramusize, aratinda ntiyaboneka na Sean Kingston yaje kugira impanuka, ajya mu bitaro, igitaramo kirasubikwa, turacyimura.”

Ku ruhande rw’ibitaramo yishimira ko byagenze neza harimo icya Jason Derulo muri PGGSS2, PGGS3, igitaramo cya The Ben muri East African Party mu 2017, East African Party ya gatandatu yitabiriwe na Diamond na Mutzig Beer Fest ya 2018 yitabiriwe na Meddy.

Ishoramari mu muziki wo mu Rwanda riri hasi

Yarashoye kandi asarura amafaranga menshi mu muziki, gusa avuga ko kugeza ubu ishoramari mu iki gice riri hafi ya ntaryo, kuko abashoramari benshi batariyumvisha uburyo byunguka.

Ati “Ishoramari ni rike cyane, nta n’irihari. Ni urwego rw’ubucuruzi abantu batariyumvamo, batazi ibyarwo, abashoramari batumva, ariko binagendana n’ubushobozi bw’abaturage, kuko iyo ukoze igitaramo hari aho wishyuza, hari aho utishyuza, ukabona ko bigoranye.”

Afite icyizere cy’uko mu myaka nk’ibiri iri imbere, ibintu bizaba biri kugenda bitungana, ashingiye ku mbaraga Leta y’u Rwanda yatangiye gushyiramo nko kubaka inzu y’imyidagaduro n’amarushanwa nka ArtRwanda-Ubuhanzi.

Kuzana mu Rwanda Jason Derulo byari ihurizo rikomeye kuri Boubou
Diamond Platnumz ni umwe mu bitabiriye East African Party, ibitaramo bitegurwa na Boubou
Igitaramo Meddy aherutse gukorera mu Rwanda ni kimwe mu byo Boubu yishimira mu byo yateguye
Wizkid yaje mu Rwanda mu 2016 yitabiriye igitaramo cya Mutzig Beer Fest bigizwemo uruhare na Boubu
Ibitaramo bitegurwa n'uyu mugabo byitabirwa ku kigero cyo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza