Bya bihe muri kaminuza, iminsi ya mbere muri Guverinoma n’ibindi: Urugendo rwa Amb. Uwihanganye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kanama 2019 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu yahishuye byinshi birimo urugendo rwe akimara kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, kuba Ambasaderi muri Singapore, ubuzima bwe muri kaminuza n’ibindi.

Ku wa 15 Nyakanga 2019 nibwo Perezida Paul yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga, barimo na Uwihanganye woherejwe muri Singapore nka ambasaderi.

Ni nyuma y’uko yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo kuva ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abagize Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, tariki ya 30 Kanama 2017. Hari nyuma y’imyaka mike ari umuyobozi mu kigo gikora iby’ubwubatsi, NPD-COTRACO, ashinzwe gutegura imishinga n’iterambere ryayo.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, yabonye mu 2013.

Amb.Uwihanganye Jean de Dieu yakoreye igihe kinini Radio Salus na Radio 10. Agitangira gukora ibijyanye n’ubwubatsi, yabibangikanyaga no kwigisha muri Kaminuza ya INILAK.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yahishuye byinshi bimwerekeye haba kubuzima bwe bwite, nk’umwe mu bagize guverinoma ndetse no ku nshingano nshya za ambasaderi.

Urugendo rw’imyaka ibiri muri Guverinoma

Amb. Uwihanganye yavuze ko urugendo muri guverinoma rwari rukomeye cyane kuko atari yaragize ahandi ayobora ku rwego nk’urwo, kuko yabaga mu mirimo yo gukora imihanda n’ibindi.

Ati “Urumva urugendo ntabwo rwahise rworoha gukora akazi ko kuyobora ntabwo wavuga ko nari mbifitemo uburambe. Ubundi njye nari umufundi, ndi enjeniyeri, nubakaga imihanda, nayoboraga abandi bisanzwe kuko nari nshinzwe imishinga irimo iy’umuriro, imihanda, amashanyarazi, za stade n’ibindi, ni akazi ko kuyobora nakoraga.”

“Ntabwo nari nakageze ahantu n’iyo wanaba umunyamabanga uhoraho kugira utangire no kumenya uko bikora. Kugira ngo njye mbonane na Minisitiri yaje gusura umushinga byabaga gake kuko abamubonaga ni abayobozi bari banyoboye, gusa nigeze kugira amahirwe yo guhura n’uwo nasimbuye yaje gusura umushinga w’umuhanda, aho niho nabonye amahirwe yo kumenya uko Minisitiri yitwara, avuga … bibanza kugutonda ukavuga uti ‘iyi mirimo ko ikomeye kuri iyi myaka mfite!’ Ubanza kwitinya uti ko ubanza ndi muto ntazabishobora.”

Avuga ko byatangiye bitoroshye ariko aho byari bigeze byari byiza, kuko no mu kazi ari gukora ubu nka amabasaderi yamaze kukamenyera.

Ati “Icyo gihe noneho uba utangiye kubimenyera, mukorera hamwe ni igihugu mukorera, ubona ubufasha. Ukoresha ingufu n’ubwenge n’ubumenyi bwawe kugira ngo ibyo usabwa bigerweho. Ni igihe cyanshimishije cyane n’ubu kikinshimisha kuko ni cyo gihe ubyuka buri munsi uzi ko ikintu cyose uri bukore, ingamba zose ufata, biragira akamaro n’ingaruka ku mubare munini w’abantu.”

Nta nzozi zo kujya muri Politiki yabyirukanye

Amb. Uwihanganye avuga ko kuva akiri muto atigeze arota kuzajya muri politiki, kuko n’ikimenyimenyi yize ibijyanye n’ubwubatsi, yumva aribyo azakora.

Ati “Mvuze ko ndi umwana nashakaga kuzajya muri politiki naba mbeshye. Iyo uri umwana ugiye guhitamo kwiga ibintu by’igifundi, nkanjye nize Civil Engineering no gutunganya imishinga y’ubwubatsi, ubwo nyine uba ushaka kubaka amazu, imihanda n’ibindi.”

Amara impungenge urubyiruko rutinya kujya muri politiki, akavuga buri kintu cyose ibamo kandi ariyo ituma amahoro ahinda muri iki gihe mu Rwanda.

Ati “Nta mpungenge. Twe twakuriye mu gihugu cyiza, abari urubyiruko mu gihe cyatubanjirije, urugero nka perezida Kagame yayoboye urugamba afite imyaka 33 icyo ni igihe ngezemo ubu. Abantu bari abayobozi bafashije mu rugamba rwo kwibohora bari mu myaka 28 na 30, nibo bafashe iki gihugu […] urumva kuyobora urugamba ni ibintu bikomeye cyane.”

Yemeza ko buri kintu cyose kibaho kigenwa na politiki, abantu bakaba nta hantu bayihungira kubera ko utayikurikiranye ikugiraho ingaruka. Gusa Amb. Uwihanganye avuga hari igihe nawe abantu bajyaga bamubwira ibya politiki akabanza gusa nk’ubyirengagiza.

Ati “Umuntu wese arabitinya aba avuga ati ntabwo nshaka kujya muri politiki. N’ubu ndi Ambasaderi cyangwa nkiri n’Umunyamabanga akambwira ngo mwebwe abanyapolitiki nkahita mubwira nti njye sindi we, ariko nkigarura kubera gutinya iryo jambo.”

“Nabyo byarantunguye ariko byanyongereyemo imbaraga kuko bigaragaza icyizere. Kuko iyo uri Ambasaderi uba uhagarariye umukuru w’igihugu muri icyo gihugu ugiyemo, ni ibintu bikomeye cyane. Bigaragaza cya cyizere umukuru w’igihugu akomeje kugirira urubyiruko.”

Ifoto ye akiga muri kaminuza ari imbere ya Perezida Kagame

Mu 2012 ubwo Perezida Kagame yatahaga inyubako ya KOICA muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Uwihanganye ni umwe mu banyeshuri bahagarariye abandi bamurika imishinga yabo, akavuga ko ari ikintu gikomeye cyamubayeho mu buzima bwe.

Ati “Guhagarara imbere ya Perezida Kagame si ibintu bisanzwe kuko bisaba kubikorera. Icyo gihe bari bagiye gutaha iriya nzu yitwa KOICA, noneho umukuru w’igihugu ari buze kuyitaha ariko agasura n’abanyeshuri, noneho bafata abanyeshuri bamwe bigaga nk’ibyo nigaga ko dutekereza ibintu dushobora kwereka umukuru w’igihugu bijyanye naho kaminuza igeze.”

“Dutegura umushinga w’uko wategura umujyi, turabikora mu ishuri ariko bavuga ko hagomba kubaho umuntu ubisobanura, baza guhitamo njye kuko nari nsanzwe nkora kuri radio nyobora n’ibirori. Tuzi ibintu bikomeye umukuru w’igihugu yakoze, guhagarara imbere ye umusobanurira uba wumva ari ikintu gikomeye ugezeho mu buzima. Iriya foto ndayibuka nkishima.”

Ikintu cya mbere yigiye kuri Perezida Kagame ngo ‘ni umuntu ukunda abaturage, kureba kure no gutekereza cyane no gukora vuba.’

Inama ye ku rubyiruko ni ukubaho mu buzima bufite intego kuko iyo ufite intego wirinda kurangara, ukagira ikinyabupfura, gukunda igihugu no kumenya ko kikureba, gukora neza kandi uhanga udushya no kumenya kwiyakira no kumenya uko witwara mu gihe hari icyo wagezeho.

Amb. Uwihanganye yavukiye mu karere ka Gatsibo ahitwa Ngarama mu 1987, mu muryango w’abahinzi. Yize amashuri abanza ku ishuri rya Ngarama, ayisumbuye ayiga mu iseminari nto yo ku Rwesero, akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bwongereza.

Uwihanganye yinjiye muri Guverinoma mu 2017
Ubwo yarahiriraga kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo Ushinzwe Ubwikorezi
Uwihanganye hamwe n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Henri Jado [imbere], hano ni mu mwaka wa 2012 ubwo Perezida Kagame yatahaga inyubako ya KOICA mu yari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza