Ikiganiro na Liza Kamikazi: Ibyo utamenye ku gukizwa kwe, uko yasengeye umugabo w’umuzungu n’ibindi (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Kanama 2019 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Liza Kamikazi yahishuye byinshi ku muziki we ndetse anagaruka ku mabanga y’urugo rwe na David Wald, bamaranye imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore.

Niba warakunze indirimbo zakanyujijeho mu myaka icumi nka ‘Rahira’, ‘Sugar Daddy’, ‘Iyizire’ n’izindi, nta kabuza uri umwe mu bakunze ibihangano bya Liza Kamikazi uri mu b’igitsinagore batinyutse umuziki mu bihe byari bigoye.

Liza Kamikazi yamamaye cyane mu ndirimbo nyinshi ndetse ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu bakunda ibihangano birimo ubutumwa bw’urukundo n’ubundi bwubaka umuryango Nyarwanda.

Mu 2015 yafashe umwanzuro wo kuva mu muziki w’indirimbo yamenyekanyemo cyane benshi bita uw’Isi, yinjira mu mubare w’abifashisha inanga mu guhimbaza Imana no kubigisha inzira y’agakiza.

Ni inzira yinjiyemo mu buryo butangaje biturutse ku muhamagaro w’Imana, akumva ko nta handi umutima we wose ugomba kuba uretse ku guhimba indirimbo zuhira imitima y’abafite inyota yo kumenya byinshi ku rugendo rugana i Siyoni.

Uretse ibyo, afite ubuhamya bukomeye bw’uko yasengeye umugabo w’umuzungu kubera inguma yari afite ku mutima z’abo bakundanye mbere bigatuma ahurwa guha umutima we Abanyarwanda.

Yaganiriye na IGIHE ku ngingo nyinshi ushobora kuba wibazaho ku buzima bwe kuva akiri ku ntebe y’ishuri kugeza uyu munsi.

IGIHE: Muri iyi minsi uhugiye mu biki?

Liza Kamikazi: Hari album ndi gukora y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nkaba nashyize hanze n’indirimbo nshya yise Pale nayo yo kuramya no guhimbaza Imana.

IGIHE: Iyo album izaba yitwa gute? Iriho indirimbo zingahe?

Liza Kamikazi: Ntabwo izina ndarimenya neza gusa izaba iriho indirimbo umunani.

IGIHE: Iri gukorwaho nande ?

Liza Kamikazi: Iyi album irimo gukorwaho na Aaron Niyitunga, ariko kubera ko akunda kugira ingendo nyinshi birasaba ko dushaka undi utunganya indirimbo wo kumufasha.

IGIHE: Igitekerezo cya ‘Pale’ cyaje gute ?

Liza Kamikazi: Igitekerezo cyagizwe na Mani Martin, yabanje kugira igitekerezo cy’inyikirizo [chorus] arampamagara arabimbwira nanjye ndagenda niyandikira ibitero.

Ubutumwa burimo ni ubwo kwibutsa abantu ko hano mu Isi turi abagenzi, ntabwo ari iwacu. Duhari igihe runaka ariko ntabwo uba uzi ngo uzahava ryari, kandi iyo uhavuye wizera Imana aho uba ugiye ni heza. Ni ubutumwa bwo kubwira abantu bizera Imana ko atujye ari heza no kubasubizamo urugendo.

Iyi ndirimbo twayikoze kera, ni Producer Mastola wayikoze, sinahita nyishyira hanze icyo gihe nari mfite indi mishinga.

IGIHE: Kuki ukoresha umuvuduko muke mu gushyira hanze ibihangano byawe?

Liza Kamikazi: Biterwa n’indirimbo zihari. Cyane cyane nkikora indirimbo zisanzwe wumvaga ngomba gushyira hanze indirimbo umunsi ku wundi kubera ko abafana bahoraga babigusaba, ukicara ukandika ariko iyo umuntu ari gukora indirimbo ndi gukora uyu munsi z’Imana numva atari ibintu ngomba guhubukira, ahubwo ni ukureba ngo ndatanga iki, atari ibintu mpa abantu bimvuyemo ahubwo bikaba biyobowe n’umwuka w’Imana.

Ubu ntabwo nkora ibintu ngo nshimishe abantu [bibayeho ni byiza] ariko ikigambiriwe ni ukugira ngo zifashe abantu gusabana n’Imana.

IGIHE: Iyi album uzayimurika ryari?

Liza Kamikazi: Imana inshoboje nkabona abanshyigikira, uyu mwaka warangira nayisohoye kandi bikajyana no gukora ibitaramo, binshobokeye nteganya no kuba nakora ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda nkaba nakora ibitaramo i Kigali, Huye na Gisenyi gusa uko Imana izanshoboza niko nzabikora.

IGIHE: Abahanzi bamwe mu ndirimbo zo guhimbaza bavuga ko batakora ibitaramo ngo bishyuze abantu. Wowe ubitekerezaho iki?

Liza Kamikazi: Njye impande zombi ndazumva. Mpereye ku bantu baba bumva batakora ibitaramo ngo bishyuze abantu, bafite impamvu kuko kuramya Imana ni ibintu biba bigenewe abantu bose.

Na none ku ruhande rw’abavuga ko bagomba kwishyuza nabwo ndabyumva kuko kugira ngo ukore uwo muziki bisaba ubushobozi kandi utabubonye ntabwo wakomeza gukora umuziki. Nibaza ko uko Imana izanshoboza, birashoboka, nakora igitaramo ahantu mu rusengero cy’ubuntu nkakora n’ikindi nkishyuza ahantu nko muri Serena Hotel.

IGIHE: Ufata icyemezo cyo gukizwa byari nka ryari?

Liza Kamikazi: Na mbere y’uko niswe umurokore, narasengaga, nari nzi Imana. Nakuriye mu muryango uzi Imana, mama wanjye asengera muri Kiliziya Gatolika ariko arasenga cyane. Twakuriye muri uwo muryango dusenga, tubwirwa Imana ariko noneho ngeze mu myaka icyenda njya muri ADEPR kuko twari duturanye, njya muri korali y’abana ndabikunda cyane, ariko ngeze mu mashuri yisumbuye mbivamo nsubira muri Gatolika.

Gusa kubera ko nari naranyuze muri ADEPR hari ukuntu byari byarakurikiranye imisengere yanjye, ntabwo nasengaga ya masengesho bafata mu mutwe ahubwo nari wa muntu ubwira Imana ikiri ku mutima wanjye.

Mu 2014 maze kubyara umwana wa mbere, nibwo mu buzima bwanjye hajemo impinduka, hashize umwaka umwe cyangwa ibiri hari ibintu bihindutse muri njye numva nshaka gukorera Imana mu buryo buruseho nshaka no kumenya umugambi ifite ku buzima bwanjye. Nibwo naje kumenya ko Imana iri kunyobora mu kuramya no guhimbaza Imana.

Hari ibimenyetso nagiye mbona ndavuga nti Mana umuziki wanjye uko nawukoraga abantu bawukundaga ariko noneho aho bigeze ndumva bidahagije ndumva hari ikintu kituzuye ntari gukora umuziki wo kuramya Imana no guhimbaza.

Kimwe mu bimenyetso ni igitaramo nagiyemo cy’iserukiramuco ryitwa Sauti za Busara, nagiyeyo mu 2015, nari natangiye kwiyumva uko navuze mbere ariko narabwiye Imana nti uzakora ku bindi ariko umuziki wanjye ntuzakoreho.

Nagiyeyo ndi no mu bihe byo gusenga nkora igitaramo cyiza cyane muri Zanzibar, muri iryo serukiramuco nabonye ukuntu abantu banyishimiye birandenga kuko ni ubwa mbere byari bibaye, naririmbaga ururimi batumva ariko nkabona ko bakunze indirimbo zanjye ku buryo navuye ku rubyiniro abanyamakuru bakanjyana ahantu mu cyumba bakanganiriza cyane, abantu batangira kunsaba nimero ngo bazantumire mu yandi maserukiramuco numva birenze ubwenge bwanjye.

Nagiye kuryama numva mu mutima wanjye hajemo kwibaza, ko wakoze ibintu nka biriya abantu bakishima cyane, abanyamakuru bakakubaza ibibazo […] ukaba ugiye gukora ibindi bitaramo mu by’ukuri uretse kuba abantu bishimye hari umuntu byahinduriye ubuzima?

Numva ndatsinzwe, numva igihe cyanjye kirageze bikava ku rwego rwo kuvuga ngo ndashimisha abantu ahubwo bigera ku rwego gukora ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana bikomora inguma benshi.

IGIHE: Ni ibihe bihe byiza wibuka wagize mu muziki wawe ukiga muri Kaminuza i Butare?

Liza Kamikazi: Birahari byinshi cyane ariko wenda navuga nko muri Salax Awards ya mbere yabayeho turirimbana na The Ben indirimbo yitwa ‘Rahira’, cyari igihe cyiza, abantu baratwishimiye, byari ibihe umuntu atapfa kwibagirwa kuko yari indirimbo yari ikunzwe cyane.

Hari n’igihe gitandukanye mu bitaramo twajyaga dukora hari indirimbo nari mfitanye na Mike Karangwa nayo twarayiririmbaga abantu bakishima cyane.

IGIHE: Kiriya gihe imyidagaduro yari yaracuramiye i Butare, wabonaga byaraterwaga n’iki?

Liza Kamikazi: Nibaza ko hari abahanzi batandukanye bahaturukaga, Radio Salus yari ikunzwe cyane. Ndibuka ko iyi radiyo yari iri mu zikunzwe cyane mu gihugu ifite ibiganiro by’intashyo, Salus Relax… hari n’ishuri ry’itangazamakuru.

IGIHE:Wari ukomoje kuri ‘Rahira’, ni imwe mu ndirimbo zawe zakunzwe cyane. Mujya kuyandika byaturutse kuki?

Liza Kamikazi: Igitekerezo cyaturutse kuri Muyoboke Alex, icyo gihe yari Manager wa Tom Close ariko na none akorana na The Ben, yumvishe indirimbo yanjye yitwa ‘Usiniache’ ndayimwumvisha, akiyumva ahita ahamagara The Ben ati hari umwana w’umukobwa nshaka ko mukorana indirimbo numvise mukoranye byaba byiza.

Yarabimbwiye kuko nanjye nari maze iminsi nandika indirimbo ndeba mu zo nari mfite zari zirimo na ‘Rahira’ kuko numvaga nyikunze kandi nyikoranye n’umuhungu byaba ari byiza, tujya muri studio kwa Lick Lick arayidukorera ijya hanze gutyo.

IGIHE:Ni utuhe tuntu wibuka twabaye ugitangira umuziki ukiseka?

Liza Kamikazi: Hari indirimbo nakoze ngitangira umuziki y’Icyongereza yitwa ‘My Special One’ nari nayikoreye kuri Contact Fm, irangira natahanye CD yayo, ntabwo naryamye nakomezaga nyumva, ntabwo numvaga ukuntu nakoze indirimbo ikaba iri kuri CD nkaba ngiye no kuyitanga ku maradiyo.

IGIHE: Gukora umuziki ntabwo byakugoraga ko wari ukiri umunyeshuri?

Liza Kamikazi: Bigitangira ntabwo byari byoroshye ariko batangaga buruse kuko iwacu hari i Butare ahitwa i Tumba, njye amafaranga bampaga narayabikaga. Ku ndirimbo ya mbere ndibuka no nabitse amafaranga nsaba na mubyara wanjye wari ufite akazi anyongereraho.

Nyuma yaho nagiye mbona ubufasha, habagaho n’ibintu byo kuzamurana ku buryo hari igihe na producer yabaga ataramenyekana, yemeraga ko mukorana indirimbo mugafashanya. Iyo ya mbere niyo nishyuye ariko izindi nagiye nkora zakuriyeho muri ubwo buryo.

Nigeze no kugirana amasezerano na Patrick wo muri Top 5 Sai ankorera indirimbo nk’eshatu zirimo Sugar Daddy, Iyizire nakoranye na Mike Karangwa n’indi ntibuka neza. Nakoraga n’ibintu byo gukina amakinamico byajyaga bimpa amafaranga noneho n’umuziki ubwawo utangira kujya umpa amafaranga ku buryo ntari kubura uko njya muri studio.

IGIHE: Nk’umukobwa, ugitangira umuziki mu rugo babifashe gute?

Liza Kamikazi: Njyewe ibyanye bitandukanye n’izindi nkuru njya numva ku bandi bakobwa, njye mama wanjye yaranshyigikiraga cyane mu muziki niwe mufana wanjye wa mbere.

Ntabwo nabivuga nk’uko abandi bana b’abakobwa, njye nagize umugisha. Yari azi ko ndi kwiga, najya kuri radiyo nkamubwira akanyumva, tubana mu cyizere yumva ko ibyo gukora ari byiza ku buryo nakoraga uko nshoboye simutenguhe.

IGIHE: Tugiye mu buzima bwawe busanzwe, wadusangiza uko wahuye n’umugabo wawe David Wald?

Liza Kamikazi: Biratangaje! Nabyo numva ari nk’isengesho Imana yansubije kuko ndibuka nari ndi mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza nenda kurangiza, twenda kujya mu kwimenyereza njye na mugenzi wanjye twagiye gusenga.

Icyo gihe twafashe umunsi wo kwiyiriza, twasabaga Imana ahazaza heza, akazi n’ibindi. Mugenzi wanjye aranshotora tumaze gukora urutonde rw’ibyo dusengera arambwira ati wasabye Imana umugabo? Ndaseka nti Imana se ndayisaba umugabo gute ko numva hari byinshi nkishaka kugeraho kandi nkiri muto, nta n’urukundo nari ndimo numvaga nta muhamagaro wabyo mfite.

Ariko arancokoza gutyo, mbitekerezaho ndavuga nti wasanga ari Imana ibimuyoboyeho. Ndamubwira nti rero niba ngiye gusaba Imana umugabo, ndashyiraho amabwiriza ntabwo ndi busabe umugabo gutyo gusa.

Ku mpamvu zanjye nari mfite zumvikana [wenda hari uwakumva zitumvikana] naravuze nti njye ndashaka umugabo w’umuzungu. Uti kubera iki ? Kuko nari narakundanye n’abantu babiri b’Abanyarwanda ariko ntabwo byagenze neza, hari ukuntu rero byatumye numva ntashimye gukundana n’Umunyarwanda kuko kunyitaho nifuzaga ntabwo nabibonaga. Bivuze ko wenda bose atari ko bameze, ariko njye ngendeye ku byambayeho ni uko natekerezaga.

Tumaze gukora ayo masengesho hashize amezi aba aribwo duhura natangiye imenyereza.

IGIHE:Yakubwiye ko ashaka ko mukundana hashize igihe kingana gute?

Liza Kamikazi: Urumva ko tumaze kumenyana tutahise dukundana kuko twamaze nk’imyaka ibiri duhita dukora ubukwe.

IGIHE: Ku bana batatu ufite, uteganya kuzabyara bangahe?

Liza Kamikazi Ibyo ni umugambi w’Imana. Abana batatu turayibashimira kuko twumva ntako itatugize, bibaye mu mugambi wayo byagarukira aho.

IGIHE: Kuba warashakanye n’umunyamuziki ni iki byakunguye?

Liza Kamikazi: Ni byinshi cyane. Ni ikintu nshima Imana kuko mu byo nakubwiye nayisabye nshaka umugabo yandengerejeho, ari nacyo kintu mbwira ko Imana ari iyo kwizerwa kuko imenya ibidukwiriye. Mu byo nari nasabye sinari nashyizemo ibyo kuba umugabo yaba ari umunyamuziki.

Yaramfashije cyane nko muri album ya kabiri nakoze nise ‘Iby’iwacu’ hari indirimbo nyinshi yacuranze n’izo yaririmbye akangira n’inama nkamenya icyerekezo mpa ibintu byanjye.

IGIHE: Mu myaka umunani umaze ushatse ni irihe banga mukoresha kugira ngo mugire urugo rwiza ?

Liza Kamikazi: Ibanga rya mbere ni ugusenga. Ntibyabura ko mugira ibyo mutumvikanaho cyangwa bibagora. Urukundo niryo banga na none, gukundana by’ukuri no kuganira ntiwihererane ibintu.

IGIHE: Ni iki yagukundishije?

Liza Kamikazi: Twamenyanye amaze umwaka umwe akijijwe ariko ari umugabo wuzura umwuka, akunda Imana ku kigero ntari narigeze mbona, nabyo byaramfashije cyane.

IGIHE: Se w’abana ntabwo azi Ikinyarwanda niba anakizi ni gike. Ni iki ukora iyo muri mu rugo ngo abana bamenye ururimi gakondo rwawe?

Liza Kamikazi: Papa w’abana yumva Ikinyarwanda ho gake. Burya abana bafite ukuntu bafata ibintu gake gake, kubera ko akenshi bakunze kubona papa wabo, ikindi nanjye bakaba bakunze kutwumva tuvugana mu Cyongereza.

Hari ikintu nari nayimeje cyo kugerageza abana banjye bakamenya Ikinyarwanda kuko nkunda ururimi rwanjye, nagiye ngerageza nkakibavugishamo n’abakozi bakamfasha bakakibaganiriza, ariko kubera ishuri hari ukuntu batacyimenye nk’uko mbyifuza. Cyane cyane umukuru hari ukuntu atakivuga neza, biramugora ariko abakobwa babiri bato bakivuga neza.

IGIHE: Hari abahanzi mwakoranye kera mukivugana?

Liza Kamikazi: Mani Martin ni inshuti yanjye turavugana, Nirere Shanel na we ni inshuti yanjye ya hafi. The Ben na we turavugana ariko ntabwo ari kenshi, hashize nk’umwaka umwe tuvuganye na Mike Karangwa turavugana.

IGIHE: Ni iyihe nama wagira abakobwa bashaka kugera ikirenge mu cyawe bakinjira mu muziki cyane cyane uramya Imana?

Liza Kamikazi: Ikintu icyo aricyo cyose, icya mbere ni ukugikora ufite intego kandi ugishyizeho umutima, ugikunda. Ugiye kuririmba kubera ko wabonye kanaka abikora cyangwa se bigezweho, ntabwo nibaza ko byakugeza kure pe! Ikindi ni ukuba wa muntu udateshuka ku byo yiyemeje, uzahangana n’ibizamugora.

Reba indirimbo "Pale" Liza Kamikazi aheruka gushyira hanze

‘Rahira’ imwe mu ndirimbo za Liza Kamikazi zubatse amateka

Reba igitaramo Liza Kamikazi yagiyemo muri Zanzibar kigatuma afata umwanzuro wo kwiyegurira kuririmba ibihangano byo gusingiza Imana

Liza Kamikazi avuga ko kuba afite umugabo w'umunyamuziki ari ikintu gikomeye kimufasha mu kuririmbira Imana
Liza Kamikazi n'abana be batatu
Liza yamamaye cyane mu muziki w'indirimbo zisanzwe nyuma aza gufata umurongo uhamye wo kuririmbira Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza