00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwiza bwo guhakanira umuntu mu rukundo mutanduranyije

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 May 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Iyo abantu bari mu bihe by’urukundo, baba bumva bitazagera ku iherezo ariko hari ubwo bibaho umwe muri bo akumva atacyiyumvamo ibyo gukomeza iyo nzira yatangiye akanabura aho ahera abibwira undi.

Ni ingenzi kudakomeza guhatiriza kandi ni byiza kuba umunyakuri ntutume umuntu ahorana ibyiringiro bidafite ishingiro cyangwa ngo umuteshe igihe cye.

Hari uburyo wakwifashisha ukaba wamenyesha umuntu ko utiteguye gukomezanya na we mu rukundo kandi ukabikora hatagize ubikomerekeramo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Cosmopolitan.

Mubwire ko ari umuntu w’igitangaza

Mu gihe wifuza gushyira iherezo ku mubano wawe n’uwo mwakundanaga, ushobora gutangira umuvugisha mu mvugo yuje ineza. Uti ”Ntekereza ko uri umuntu w’igitangaza ariko nsigaye numva ntakigufitiye amarangamutima.”

Iyo umuntu agerageje kubwiza undi ukuri ntakomeze guhatiriza ibitamurimo, bituma uwo bakundanaga iyo abitekerejeho neza, amwubahira umwanzuro afashe no kuba yemeye kuwumumenyesha imbonankubone.

Mwitabe kuri telefoni

Uburyo bwiza bwo kubwira umuntu ko utamwiyumvamo, si ukwanga kumwitaba igihe aguhamagaye ahubwo iyo abikoze cyane cyane iyo mwari mwarahuye nka rimwe agerageza kugutereta, uba ugomba kumwitaba ukamubwira ko wabonye ari umuntu mwiza ariko wumvise mutahuza.

Kutamubera indyarya bimufasha kumenya ko akwiye gushakira ahandi kandi ntagusigaraneho umwikomo wo kuba waramwumviye ubusa cyangwa ngo umuteshe igihe cye amena amazi ku rutare.

Mushimire ko ari wowe yari yahisemo

Ubanza kumwiseguraho ariko ukamubwira ko utiteguye kuba mu bihe by’urukundo na we kandi ukamushimira ku kuba yari yarakubonyemo umuntu wo gukundwa no kwizerwa, ukamugaragariza ko afite igisobanuro gifatika kuri wowe.

Irinde ko yagira ibyiringiro bitazatanga umusaruro

Niba aje kugusaba ko mwakundana ku nshuro ya mbere kandi ukaba ubona ko bitazavamo, witegereza ngo umubwire ko ugiye kubitekerezaho uzamusubiza kuko bituma ashobora kugira ibyiringiro ko bizakunda.

Wikwemera ko atakaza icyo gihe cye cyose yumva ko hari ikintu runaka agutegerejeho, gerageza uhite umuhakanira hakiri kare akomeze ashakishirize ahandi atameze nk’uziritse ku katsi kuko kuvuga “oya” ni uburenganzira bwawe.

Mu gihe uhakanira umuntu, ni byiza ko ubijyaniranya no kumubwira ibyiza kuri we kuko bimufasha kudasigara yumva yiburiye agaciro cyangwa ngo yumve ko nta na hamwe azigera abonera urukundo utabashije kumuha.

Ni byiza kubwiza umuntu ukuri mu gihe ubona ko mutazakomezanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .