U Bwongereza: Ubushakashatsi bwerekanye ko ikigero abantu bakoraho imibonano mpuzabitsina cyagabanutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imibanonao mpuzabitsina mu bashakanye mu Bwongereza byagabanyutse mu myaka 20 ishize.

Icyakora uko kugabanyuka ntikwageze ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 by’umwihariko ku bagabo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ishuri ryo mu Bwongereza, London School of Hygiene and Tropical Medicine, bwasesenguye amakuru y’abantu 34 000 bari hagati y’imyaka 16 na 44 bagiye bakorerwaho andi magenzura y’imyitwarire ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu myaka ya 1991, 2001 na 2012.

Basanze hagati ya 2001 na 2012, umubare w’abagabo batangaje ko badaheruka imibonano mpuzabitsina waravuye kuri 26 % ugera kuri 29.2 % naho ku bagore biva kuri 23 % bigera kuri 29.3 %.

Nibura umuntu umwe muri batandatu niwe wagiye avuga ko yakoze imibonano mpuzabitsina inshuro zirenze icumi mu mezi ya mbere ya 2012. Ni mu gihe mu 2001, umuntu umwe muri batanu ari we wari wagaragaje ko yakoze imibonano mpuzabitsina inshuro zirenze icumi mu mezi ya mbere y’uwo mwaka.

Igenzura ryo mu 2001 ryagaragazaga ko abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina kenshi kurusha mu 1991 ariko mu 2012 byagabanyutse kigero cyo hasi kidafite aho gihuriye n’iyo myaka ya mbere.

Nubwo mu bashakanye imibonano mpuzabitsina yagabanyutse, mu rubyiruko ntabwo byigeze bigabanyuka kuko nibura 43.4% by’abasore b’ingaragu babajijwe nibo batangaje ko nta mibonano bakoze mu gihe mu mwaka wa 1991 abasore bavuze ko nta mibonano baherukaga gukora bari 50.3 %.

Ntabwo hagaragajwe impamvu y’uko kugabanyuka ko gukora imibonano mpuzabitsina mu bashakanye ariko no mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byaragabanyutse.

Inyigo yakozwe mu 2017 igatangazwa mu kinyamakuru Archives of Sexual Behaviour yagaragaje ko uburyo imibanano mpuzabitsina mu banyamerika yagabanyutseho inshuro icyenda ugereranyije no mu myaka ya 1990.

Nubwo nta mpamvu ifatika igaragaza igabanyuka ry’imibonano mpuzabitsina, bivugwa ko bishobora kuba biterwa nuko abashakanye basigaye babyara bakerererwe bigatuma bamara igihe bita ku bana babo bakarambirwa imibonano mpuzabitsina.

Prof Kaye Wellings wayoboye ubushakashatsi yatangaje ko bakeka ko imibereho y’ubu yo gushakisha ubuzima iri mu bituma gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bigabanyuka nkuko CNN.

Nubwo byagabanyutse, inzobere mu buzima zagiye zigaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina bifite inyungu zirimo kugabanya imihangayiko, gukora neza k’umutima no gusinzira neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza