Amafoto y’akazi ka Perezida Kagame mu 2018, Umunyafurika w’umwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukuboza 2018 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2018 wabyaye amata n’amavuta kuri Perezida Kagame. Ni wo yayoboyemo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse yanatumije inama zamuhuje n’intiti zamufashije mu mavugurura ya AU agamije kubaka Afurika itarangamira ku nkunga z’amahanga.

Ibikorwa n’ingendo bye byatumye Umukuru w’Igihugu ahembwa nk’Umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu ku mugabane.

Ni mu bihembo bigenerwa abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA.’

Perezida Kagame kandi yanagizwe umuturage w’icyubahiro w’Umujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, ku wa 20 Ukuboza 2018.

Kuva muri Mutarama, ingendo ze zashibutsemo inyungu nyinshi ku Banyarwanda. Rutemikirere ya mbere igana hanze y’urwa Gasabo yamujyanye muri Tanzania ku wa 14 Mutarama 2018, aho yemeranyijwe na mugenzi we, Dr John Pombe Magufuli ku iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi uhuza imijyi ya Isaka na Kigali.

Perezida Kagame mu 2018, yakoze ingendo 23 mu bihugu birimo Tanzania, u Busuwisi, Ethiopia, u Budage, u Buhinde, u Bwongereza, Amerika, Repubulika ya Congo, u Busuwisi, u Bufaransa, u Burusiya, Ghana, Kenya, Djibouti, Afurika y’Epfo, Mauritanie, u Bushinwa, Arménie, Quatar, Misiri, Uganda, Argentine, Canada, Jordanie, Autriche na Côte d’Ivoire.

Ibihugu yanyuzemo n’inama yitabiriye zashibutsemo amasezerano y’imikoranire ashingiye ku kunoza umubano no kwagura ubukungu buhuriweho.

Perezida Kagame yanahuye n’abakuru b’ibihugu barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bacoca ibibazo byazanye agatotsi mu mubano n’u Rwanda ushingiye ku mpamvu za politiki.

Mu nama zikomeye Perezida Kagame yitabiriye harimo iyiga ku Bukungu (WEF) yabereye i Davos mu Busuwisi muri Mutarama; iy’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD (HSGOC) yabereye i Addis Abeba Mutarama; iy’Abakuru b’Ibihugu 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth (CHOGM) yo muri Mata; iy’Umuryango w’Ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yabereye mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine mu Ugushyingo 2018; iserukiramuco rya Global Citizen Festival ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela mu Ukuboza 2018 n’izindi.

Amafoto b’ibikorwa bya Perezida Kagame mu mezi 12 ya 2018

Mutarama

Ijambo rya mbere Perezida Kagame yavuze ku wa 1 Mutarama 2018 ryagarutse ku butumwa bwifuriza Abanyarwanda Umwaka Mushya Muhire wa 2018
Perezida Kagame na Madamu batangiye umwaka wa 2018 bataramana n'Abanyarwanda bari bahuriye muri Kigali Convention Centre
Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi ku wa 13 Mutarama 2018
Perezida Paul Kagame yasuye Tanzania ku 14 Mutarama 2018. Yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli, byanashibutsemo iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali
Tariki ya 24 Mutarama 2018, Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Busuwisi, Alain Berset
Perezida Kagame na Madamu bakiranywe akanyamuneza bageze mu musangiro wabahuje n'abadipolomate ku wa 16 Mutarama 2018
Perezida Kagame yahawe impano y'umupira na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino bahuriye mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (WEF) i Davos mu Busuwisi ku wa 25 Mutarama 2018
Perezida Kagame yahuriye na Donald Trump uyobora Amerika mu Mujyi wa Davos ku wa 26 Mutarama 2018
Perezida Kagame yakiriye Horst Köhler [wayoboye u Budage 2004-2010] na Moussa Faki Mahamat (ibumoso) uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bagirana ibiganiro byihariye ku wa 13 Mutarama 2018
Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD (HSGOC) yabereye i Addis Ababa ku wa 27 Mutarama 2018
Perezida Kagame, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé (iburyo) batangiza isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku wa 29 Mutarama 2018
Perezida Kagame ku wa 16 Mutarama 2018, yakiriye ba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Aha yakiraga impapuro zemerera Lulit Zewdie Gebremariam guhagararira Ethiopia mu rwa Gasabo
Kagame yanaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu i Davos ku wa 24 Mutarama 2018
Ku wa 10 Mutarama 2018, Kaddu Sebunya (iburyo) uyobora Umuryango wita ku rusobe rw’Ibinyabuzima muri Afurika bakiriwe na Perezida Kagame. Baherekejwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Akamanzi Clare
Ku wa 11 Mutarama 2018, Perezida Kagame yasezeye William Gelling wabaye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda kuva mu 2014
Ku wa 12 Mutarama 2018, Perezida Kagame yakiriye Horst Köhler [wayoboye u Budage 2004-2010], intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ku kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba
Ku wa 13 Mutarama 2018, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’intiti zamufashije mu mavugurura aboneye ku kwihaza kwa AU
Ku wa 15 Mutarama 2018, Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva ku wa 16 Gicurasi 2007 kugera ku wa 15 Gicurasi 2012
Ku wa 24 Mutarama 2018, Kagame yaganiriye n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn i Davos mu Nama ya WEF
Ku wa 24 Mutarama 2018, Perezida Kagame hamwe na Alpha Condé wa Guinea nyuma y'Inama yiga ku kubaka amahoro muri Afurika yabereye i Davos
Ku wa 26 Mutarama 2018, Perezida Kagame yakiriye ku meza abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Ku wa 27 Mutarama 2018, Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yiga ku mahoro n’umutekano muri Ethiopia
Ku wa 30 Mutarama 2018, Perezida Kagame yagiranye inama n’abahoze ari abakuru b’ibihugu na Guverinoma, abayoboye OUA na AU n’abayobora komisiyo z’uyu muryango, yabereye Addis Ababa
Ku wa 30 Mutarama 2018, Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuyobora AU mu muhango wahuriranye no gutangiza Inama Rusange yabaga ku nshuro ya 30
Perezida Kagame aganira n'umwe mu bitabiriye Inama ya WEF mu Mujyi wa Davos ku wa 23 Mutarama 2018

Gashyantare

Ku wa 1 Gashyantare 2018, Perezida Paul Kagame yunamiye intwari z’igihugu, anashyira indabo ku gicumbi cyazo giherereye mu Mujyi wa Kigali i Remera hibukwa ku nshuro ya 24 ibigwi byazo
Ku wa 12 Gashyantare 2018, Perezida Kagame yatangije Inama ya 42 y’Ihuriro Nyafurika ry’Amasosiyete y’Ubwishingizi (FANAF), yateraniye i Kigali
Ku wa 13 Gashyantare 2018, Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba wakoreye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda
Ku wa 21 Gashyantare 2018, Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Zambia, Edgar Lungu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda
Perezida Kagame yanatwaye mugenzi we wa Gabon, Ali Bongo Ondimba mu modoka
Perezida Kagame yitabiriye itangiza ry’Inama Mpuzamahanga ya 54 yiga ku mutekano yabereye i Munich mu Budage ku wa 16 Gashyantare 2018
Perezida Kagame yitabiriye Umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro ku wa 28 Gashyantare 2018

Werurwe

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Epic Hotel yubatswe mu Karere ka Nyagatare ku bufatanye bw’inzego za leta n’abikorera, yatwaye miliyari 19 Frw. Yatashywe ku wa 1 Werurwe 2018
Perezida Kagame yagaragaje kwishimira intambwe yari imaze guterwa nyuma yuko ibihugu 44 byari bimaze gusinyira i Kigali amasezerano ashyiraho isoko rusange
Amateka yandikiwe i Kigali mu Nama idasanzwe ya AU yateranye ku wa 21 Werurwe 2018. Perezida Kagame agaragiwe n'Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, urangaje imbere gahunda y’isoko rusange yahuriweho ku ikubitiro n'ibihugu 44 byo muri AU byasinye amasezerano arishyiraho
Perezida Kagame na Macky Sall wa Sénégal bitabiriye Inama y’Ihuriro rya ‘Next Einstein Forum’ (NEF) i Kigali ku wa 27 Werurwe 2018
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Entebbe muri Uganda ku wa 25 Werurwe 2018. Yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu Yoweri Museveni
Itangazamakuru ryari ryakereye gukurikirana isinywa ry'amasezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AfCFTA
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru bitabiriye inama y’umunsi umwe yiga ku Ikoreshwa ry’Ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu Buhinde ku wa 11 Werurwe 2018
Kagame yitabiriye Ihuriro ry’Ibigo by’Itangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho muri Afurika, African Union of Broadcasting (AUB), yabereye i Kigali ku wa 15 Werurwe 2018
Ku wa 28 Werurwe 2018, Perezida Kagame yatangije Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze wize ku kunoza imiyoborere muri gahunda yiswe ‘Umuturage ku isonga’. Watangirijwe kuri Petit Stade i Remera

Mata

Perezida Kagame na Madamu bunamiye inzirakarengane za Jenoside zisaga 250 000 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Ni mu muhango wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 24, ku wa 7 Mata 2018
Perezida Kagame asesekara mu Bwongereza ku wa 19 Mata 2018. Yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w'Igihugu
Perezida Kagame asuhuzanya n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth. Ifoto yafatiwe mu Bwongereza ku wa 19 Mata 2018
Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Henry ‘Harry’ cy’u Bwongereza ku wa 17 Mata 2018. Hari mu nama yahuje abakuru b’Ibihugu 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth
Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, ku wa 6 Mata 2018. Yasimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014
Ku wa 27 Mata 2018, Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku Miyoborere ya “2018 Ibrahim Governance Weekend”. Aha yasuhuzanyaga na Hailemarian Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe w'Intebe wa Ethiopia
Ku wa 28 Mata 2018, Kagame yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso mbere y’inama yo kubungabunga Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo
Ku wa 28 Mata 2018, Kagame yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, yize ku kubungabunga Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo yabereye i Brazzaville
Ku wa 10 Mata 2018, Kagame yakiriye indahiro z’Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claudine; Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot na Kalihangabo Isabelle Umwungirije
Ku wa 23 Mata 2018, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwerekana umusogongero kuri film mbarankuru igaragaza ubuzima bwe n’igihugu muri rusange izwi nka “The Royal Tour” wabereye Chicago
Ku wa 24 Mata 2018, Kagame yasobanuriye abarebeye“The Royal Tour”i New York uko iyi film yakozwe n'igisobanuro cyayo ku mibereho y'Abanyarwanda

Gicurasi

Perezida Kagame na Emmanuel Macron w’u Bufaransa baganira n’abayobobozi mu by’ikoranabuhanga mbere y'imurika ry’ibikorwa rijyanye n’Inama ya VivaTech yabereye i Paris
Perezida Kagame na Madamu bakiriye itsinda ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika muri Village Urugwiro ku wa 29 Gicurasi 2018
Perezida Kagame yahawe impano na Ellen DeGeneres na Portia De Rossi yakiriye i Kigali ku wa 29 Gicurasi 2018
Perezida Kagame yahaye Minisitiri w'Intebe, Dr Abiy Ahmed impano y'ishusho y'intore iri guhamiriza
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron muri Palais de l'Élysée mu rugendo rw’iminsi ibiri yagiriye muri iki gihugu kuva ku wa 23 Gicurasi 2018
Perezida Kagame yatemberejwe muri Hawassa Industrial Park yambaye umwambaro wabugenewe mu gace karimo inganda n’ibigo mpuzamahanga 18 bikora imyenda
Perezida Paul Kagame yayoboye inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye muri Intare Arena i Rusororo ku wa 31 Gicurasi 2018 mu kwitegura amatora y’abadepite yabaye muri Nzeri
Kagame ku wa 21 Gicurasi 2018, yitabiriye Inama Nama Rusange ya 71 yiga ku Buzima inafatirwamo ibyemezo by’Umuryango Ushinzwe Ubuzima ku Isi (WHO) yabereye i Genève mu Busuwisi
Ku wa 24 Gicurasi 2018, Perezida Kagame yatambagijwe ahabereye imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga rijyanye n’Inama ya VivaTech i Paris
Ku wa 24 Gicurasi 2018, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Ethiopia. We na Minisitiri w’Intebe, Dr. Abiy Ahmed bahuye n’umukinnyi wanditse amateka Haile Gebrselassie
Ku wa 25 Gicurasi 2018, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed yatambagije Perezida Kagame Hawassa Industrial Park anareba amashati ahakorerwa
Ku wa 25 Gicurasi 2018, Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso na Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya AU ku rugendo rw’amavugurura y’uyu muryango
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed yagabiye Umukuru w’Igihugu inka n'iyayo nk’ikimenyetso cy’ubucuti bafitanye
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed yaguye Perezida Kagame amwakira mu gihugu cye ku wa 24 Gicurasi 2018
Perezida Kagame agera muri Kigali Convention Centre, ahabereye Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa ku wa 8 Gicurasi 2018
Perezida Kagame asuhuza abitabiriye Inama ya Transform Africa mu Mujyi wa Kigali ku wa 7 Gicurasi 2018

Kamena

Kagame yahuye na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin i Moscow ku wa 13 Kamena 2018 mbere y’imikino y’Igikombe cy’Isi
Ku wa 25 Kamena 2018, Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hassan Ali Khayre
Ku wa 26 Kamena 2018, Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 14 yize ku mishinga ihuriweho n’ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru yabereye i Nairobi muri Kenya
Ku wa 27 Kamena 2018, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya Volkswagen byo guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda
Perezida Kagame aganura ku munyenga n'imiterere y'imodoka ya Volkswagen ku butaka bw'u Rwanda ku wa 27 Kamena 2018
Perezida Kagame ku wa 5 Kamena 2018, yatanze ikiganiro mu Nama ya 12 Ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka “European Development Days” yabereye i Davos
Perezida Kagame yahuriye na Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker i Brussels ku wa 4 Kamena 2018
Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau mu nama ya G7 yabereye mu Mujyi wa Québec ku wa 9 Kamena 2018
Perezida Kagame yakira impapuro zemerera Ernest Jumbe Mangu guhagararira Tanzania mu Rwanda ku wa 2 Kamena 2018
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ku wa 3 Kamena 2018
Perezida Kagame yakiriye Moussa Faki uyobora Komisiyo ya AU n’intiti zakoze amavugurura ya AU i Kigali mbere y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye muri Mauritania ku wa 25 Kamena 2018
Perezida Kagame yarebye umukino ufungura Igikombe cy’Isi ku wa 14 Kamena 2018 warangiye u Burusiya bunyagiye Arabie Saoudite 5-0
Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya-Kigali muri Siporo rusange izwi nka “Car Free Day” ku wa 17 Kamena 2018
Perezida Kagame yitabiriye ihuriro ry’Ikigo Nyafurika kigamije Impinduka mu Bukungu (ACET) ryagarutse ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika ryabereye i Accra muri Ghana ku wa 21 Kamena 2018

Nyakanga

Ku mugoroba wo ku wa 19 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yakiriye Filipe Nyusi wa Mozambique ku meza
Ku wa 12 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Umuryango w’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga by’ubucuruzi bakiri bato (Young Presidents Association)
Ku wa 13 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yasoje amahugurwa ku basirikare 180 bo ku rwego rw’abofisiye baherewe imyitozo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako mu Bugesera
Ku wa 19 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi wamaze iminsi itatu mu Rwanda
Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania yakira Kagame i Nouakchott ku wa 29 Kamena 2018, mbere y'Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya AU
Perezida Kagame ku wa 7 Nyakanga 2018 yatanze isomo ku mfura za Kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere ya ALU (African Leadership University)
Perezida Kagame mu isozwa Inama y’Abakuru b’Ibihugu ya 31 ya AU ku wa 2 Nyakanga 2018
Perezida Kagame na Madamu bakira ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan ku wa 22 Nyakanga 2018
Perezida Kagame na Madamu bakiriye muri Village Urugwiro Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan ku wa 23 Nyakanga 2018
Perezida Kagame na Madamu basangiye ifunguro na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan ku wa 23 Nyakanga 2018
Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga kwizihiza imyaka 24 ishize u Rwanda rwibohoye mu birori byo ku wa 4 Nyakanga 2018
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Bugesera ku wa 24 Nyakanga 2018. Modi yoroje imiryango itishoboye inka 200 binyuze muri Girinka
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi bitabiriye Inama ku Ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Buhinde ku wa 24 Nyakanga 2018
Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu bihuriye muri AU bitabiriye itangizwa ry'Inama ya 31 y'uyu muryango ku wa 1 Nyakanga 2018
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi i Kigali ku wa 23 Nyakanga 2018
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yakirijwe imbyino zigaragaza umuco gakondo w'u Rwanda
Uruzinduko rw'iminsi ibiri, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yagiriye mu Rwanda rwasize impande zombi zishyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu ngeri zitandukanye
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo muri Kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere ya ALU ku wa 7 Nyakanga 2018
Perezida Kagame, Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bataha umuhanda witiriwe Mandela i Nouakchott ku wa 2 Nyakanga 2018
Perezida Kagame yambika umwe mu basoje amasomo impeta
Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwa Afurika n’Umuryango w’Ibihugu biri kwihuta mu Iterambere ry’Ubukungu uzwi nka “BRICS”, ari ingenzi. Aha yari mu nama yabereye muri Afurika y’Epfo ku wa 27 Nyakanga 2018
Perezida Kagame yitabiriye Inama yo ku wa 8 Nyakanga 2018 ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yemerejwemo abakandida b’abadepite bayihagarariye mu matora yo muri Nzeri 2018
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Agace k’ubuhahirane mpuzamahanga muri Djibouti ku wa 5 Nyakanga 2018

Kanama

Benjamin William Mkapa w’imyaka 79 wayoboye Tanzania [1995-2005] ni we watangije ALF. Aha yashyikirizaga Perezida Kagame impano
Ku wa 6 Kanama 2018, Perezida Kagame yasuye abana 50 bari mu mwiherero ubatyariza kuzavamo ibihangange muri Basketball wabereye muri Petit Stade i Remera. Wateguwe n'Umushinga Giants of Africa
Perezida Kagame mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 11 ku wa 5 Kanama 2018. Ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda barimo abo mu gihugu n’ababa mu mahanga 569
Perezida Kagame yaganiriye n'urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by'igihugu rwibumbiye muri 'Young Professionals' rwateraniye muri Intare Arena i Rusororo ku wa 19 Kanama 2018
Perezida Kagame yagaragaje impano afite mu kwinjiza amanota mu mukino wa Basketball ku wa 6 Kanama 2018
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza barimo uw’urukiko rw’Ikirenga n’abo mu rukiko rw’ubujurire ku wa 1 Kanama 2018
Perezida Kagame yerekeza mu Nteko Ishinga Amategeko mu muhango wasinyiwemo Imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018 na 2019 no guhemba uturere twesheje iy’umwaka wa 2017-2018 wabaye ku wa 9 Kanama 2018
Perezida Kagame yifatanyije n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kwamamaza abadepite bayo mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Gisagara ku wa 23 Kanama 2018
Perezida Paul Kagame agera mu Mujyi wa Windhoek muri Namibia ku wa 16 Kanama 2018 aho yitabiriye Inama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo mu Majyepfo (SADC)
Tariki ya 2 Kanama 2018, Perezida Kagame yitabiriye Inama y’iminsi ibiri y’abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika “African Leadership Forum (ALF)”. Aha ari kumwe na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria

Nzeri

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku kongera Ishoramari mu mirimo y’Urubyiruko muri Afurika yabereye i New York ku wa 25 Nzeri 2018. Yari agaragiwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May; Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau
Ku wa 24 Nzeri 2018, Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku Mahoro yitiriwe Nelson Mandela i New York
Perezida Kagame afungura inama y’Ihuriro rya Banki y’Isi riganira ku mahirwe y’ishoramari ari mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (Development Finance Forum) ku wa 11 Nzeri 2018
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inteko rusange ya 73 ya Loni, yateraniye i New York ku wa 25 Nzeri 2018
Perezida Kagame ahuza urugwiro na Xi JiPing uyobora u Bushinwa mu Nama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa ‘FOCAC’ ku wa 3 Nzeri 2018
Perezida Kagame ku wa 19 Nzeri 2018 yakiriye indahiro z'abadepite barahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko
Perezida Kagame mu isozwa ry’inama y’Ihuriro Nyafurika rigamije guteza imbere Ubuhinzi (African Green Revolution Forum-AGRF) ku wa 8 Nzeri 2018
Perezida Kagame n’umukobwa we Ange Kagame baganira n’abitabiriye ibirori bya NBA Africa byabereye i New York ku wa 23 Nzeri 2018
Perezida Kagame na Madamu bahuriye i New York na Perezida Donald Trump na Melania Trump ku wa 25 Nzeri 2018
Perezida Kagame na Madamu bakiriwe mu Mujyi wa Beijing ku wa 1 Nzeri 2018 aho bitabiriye inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa ‘FOCAC’
Perezida Kagame na Madamu batoreye abadepite kuri Ambasade y'u Rwanda mu Bushinwa iri i Beijing ku wa 2 Nzeri 2018
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama yiga kuri Kanseri y’Ibere n’iy’Inkondo y’Umura i New York mu Nteko Rusange ya 73 ya Loni ku wa 25 Nzeri 2018
Perezida Kagame yahuriye i New York na Bill Clinton wayoboye Amerika ku 26 Nzeri 2018
Perezida Kagame yahuriye n’Umuherwe Jack Ma washinze Alibaba Group i New York ku wa 23 Nzeri 2018
Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe wa Norvège, Erna Solberg i New York ku wa 26 Nzeri 2018
Perezida Kagame yitabiriye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet i New York ku wa 23 Nzeri 2018

Ukwakira

Chancelière Angela Merkel yakira Perezida Kagame i Berlin mu Budage ku wa 30 Ukwakira 2018 aho yitabiriye Inama ku bufatanye bw’ibihugu bimwe bya Afurika na 20 bikize ku Isi muri gahunda ya G20 Compact with Africa
'Chancelière' w'u Budage, Angela Merkel n’abandi bayobozi baganirizwa na Perezida Kagame i Berlin ku wa 30 Ukwakira 2018. Ni nyuma y’Inama ku bufatanye bw’ibihugu bimwe bya Afurika na 20 bikize ku Isi
Perezida Kagame na Mushikiwabo bari muri Armenie ahabereye amatora yamwicaje ku ntebe y'ubuyobozi bw'Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ku wa 12 Ukwakira 2018
Ku wa 19 Ukwakira 2018, Perezida Kagame asuhuza umwe mu bana ba Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula mu muhango wo kumurahiza ku wa 19 Ukwakira 2018
Ku wa 21 Ukwakira 2018, Perezida Kagame yagiye muri siporo ikorerwa ku Kimihurura yitwaye ku igare
Ku wa 21 Ukwakira 2018, Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day. Yari agaragiwe n'abayobowe na Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Nyirasafari Espérance (iburyo) n’uw'Ubuzima, Dr Gashumba Diane
Perezida Infantino yageneye Umukuru w'Igihugu impano
Perezida Infantino yambitse Umukuru w'Igihugu igitambaro gisanzwe gihabwa ba kapiteni b'amakipe ya ruhago
Perezida Kagame agera ahabereye Inama ya 17 y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF i Erevan muri Arménie ku wa 11 Ukwakira 2018
Perezida Kagame akurikiranye imigabo n'imigambi ya Mushikiwabo Louise wiyamamarizaga kuyobora OIF mu myaka ine iri imbere
Perezida Kagame muri Arménie yanasuye Ikigo gikungahaye kuri Siyansi n’Ikoranabuhanga ku wa 12 Ukwakira 2018
Perezida Kagame na Jack Ma batangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform) rufasha ibigo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga
Perezida Kagame na Madamu bakiriye itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika riyobowe na Robert Goodlatte ukuriye Komite ishinzwe Ubutabera, ku wa 4 Ukwakira 2018
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame uyobora Unity Club, mu ifoto y'urwibutso n'abagizwe abarinzi b'igihango ku wa 26 Ukwakira 2018
Perezida Kagame na Mushikiwabo bari bafite akanyamuneza ku wa 12 Ukwakira 2018, umunsi yandikiyeho amateka
Perezida Kagame yahawe impano na Infantino uyobora Fifa ku wa 25 Ukwakira 2018
Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abinjiye muri Guverinoma nshya ku wa 19 Ukwakira 2018
Perezida Kagame yakiriye ku wa 25 Ukwakira 2018 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Yoweri Museveni
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri akaba na Perezida w'Intara ya Rhénanie-Platinat, Malu Dreyer ku wa 2 Ukwakira 2018
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Perezida wa Fifa, Gianni Infantino ku wa 25 Ukwakira 2018
Perezida Kagame yatangije umwaka w’ubucamanza wa 2018-2019 mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 19 Ukwakira 2018
Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro rya Gatanu ry’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika (Pan-African Parliament) yateraniye mu Mujyi wa Kigali ku wa 22 Ukwakira 2018
Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi bwa Mo Ibrahim Foundation i Londres mu Bwongereza ku wa 7 Ukwakira 2018
Tariki ya 21 Ukwakira 2018, yabereye bamwe umugisha. Hari abagize amahirwe yo gutahana ifoto bari kumwe na Perezida Kagame
Tariki ya 31 Ukwakira 2018, yanditse amateka mashya mu bucuruzi bw'u Rwanda n'u Bushinwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Ugushyingo

Perezida Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2018, yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama idasanzwe ya 11 ya AU
Perezida Kagame ku wa 19 Ugushyingo 2018 yahuje urugwiro n’umwe mu banyamuryango ba ‘Young Presidents Organisation’ ihuriyemo ba rwiyemezamirimo bato 26 000 ku Isi
Perezida Kagame mu Bufaransa aho yitabiriye Inama ya Paris Peace Forum ku wa 11 Ugushyingo 2018
Perezida Kagame uyoboye AU ku wa 17 Ugushyingo 2018, yitabiriye umuhango wo gutangiza Ikigega cy’Amahoro
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku wa 15 Ugushyingo 2018 byashibutsemo amasezerano atatu y'imikoranire hagati y'impande zombi
Perezida Kagame yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu ngoro ya Amiri Diwan i Doha ku wa 15 Ugushyingo 2018
Perezida Kagame yanasuye ibice bitandukanye birimo Ikigega cya Qatar giteza imbere Uburezi, Ubumenyi n’Abaturage
Perezida Kagame yatambagijwe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad i Doha ku wa 16 Ugushyingo 2018 atwawe mu modoka. Iki kibuga cyubatse ku buso bwa kilometero kare 22. Buri saha gikorerwaho ingendo 100
Perezida Kagame yatambagijwe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad i Doha ku wa 16 Ugushyingo 2018
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusezera Mushikiwabo no kwishimira intsinzi ye muri OIF wabereye muri Kigali Convention Center ku wa 3 Ugushyingo 2018
Ku wa 9 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki w’Isi, Kristalina Georgieva
Ku wa 14 Ugushyingo 2018 nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Doha muri Qatar
Ku wa 15 Ugushyingo 2018, Umukuru w’Igihugu yasuye Isomero ry’Igihugu rya Qatar
Ku wa 17 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bakiriwe ku meza na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy
Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye Inama y'iminsi itatu y’Ihuriro ryiga ku mahoro ku Isi yabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 11 Ugushyingo 2018
Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yabereye mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine ku wa 30 Ugushyingo 2018

Ukuboza

Perezida Kagame yitabiriye iserukiramuco rya Global Citizen Festival, ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela i Johannesburg ku wa 2 Ukuboza 2018
Perezida Kagame na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa baganira mbere y’iserukiramuco rya Global Citizen Festival ryo ku wa 2 Ukuboza 2018
Perezida Kagame yaganiriye n'abitabiriye iserukiramuco rya Global Citizen Festival
Ku wa 5 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi barimo uw’u Buhinde, Austria, Angola, Indonesia, Australia, Brazil, Slovakia, Argentina na Philippines guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Aha yakiraga Ambasaderi Alison Helena Chartres wa Australia
Perezida Kagame yagaragaye mu mwambaro wa gisirikare nyuma y'igihe kirekire. Yakurikiranaga imyiyereko y’ingabo mu Kigo cya Gabiro ku wa 11 Ukuboza 2018
Perezida Kagame yahuje urugwiro n’abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nka Youth Connect ryabereye muri Intare Arena i Rusororo ku wa 12 Ukuboza 2018
Ku wa 9 Ukuboza 2018, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein ku kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi
Ku wa 18 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yari agaragiwe bikomeye n’abitabiriye Ihuriro rya Afurika n’u Burayi ryabereye mu Mujyi wa Vienne muri Autriche
Perezida Kagame aha ikaze Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz, muri Village Urugwiro ku wa 7 Ukuboza 2018
Perezida Kagame areba uko ingabo z'u Rwanda zigaragaza ubushobozi zifite mu guhangana n'umwanzi ku rugamba
Perezida Kagame ku wa 18 Ukuboza 2018 yafashe ifoto y'urwibutso n'abitabiriye Ihuriro rya Afurika n’u Burayi muri Autriche
Perezida Kagame na Madamu basuhuza abayobozi bitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 16, yabereye muri Kigali Convention Centre
Perezida Kagame na Madamu mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ku wa 13 Ukuboza 2018
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa 19 Ukuboza 2018 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Perezida Kagame yeretswe urukundo mu rugendo rw'iminsi ibiri yamaze muri Côte d’Ivoire
Perezida Kagame ku wa 20 Ukuboza 2018 yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan muri Côte d’Ivoire. Agaragiwe n'abayobozi gakondo bo muri uyu mujyi
Perezida Kagame na Madamu bambitswe imidali nk’inkoramutima za Côte d’Ivoire ku wa 20 Ukuboza 2018
Perezida Kagame yitabiriye Biro Politiki y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye i Rusororo ku wa 22 Ukuboza 2018

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza