Amafoto y’ibihe by’ingenzi byaranze umukino Mukura VS yatsinzemo APR FC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 4 Mutarama 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Mukura VS yakuye amanota atatu kuri APR FC iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 3 Mutarama 2019.

Ni umukino w’ikirarane w’Umunsi wa Gatandatu utarakiniwe igihe kubera imikino mpuzamahanga aya makipe yombi yasohokeyemo urwa Gasabo.

Mukura VS itozwa na Haringingo Francis yashimangiye ko ari imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2018/2019.

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe n’Umurundi Duhayindavyi Gaël ku munota wa 24 w’umukino nicyo cyatandukanyije impande zombi.

IGIHE yakusanyije amafoto y’ingenzi yaranze uyu mukino wari ishiraniro kuri APR FC ihagaze ku mwanya wa mbere na Mukura VS iyikurikiye.

Umusifuzi Ishimwe Claude hagati ni we wari uyoboye umukino
Bigaragara ko agororotse
Umutoza w'abanyezamu ba APR FC Ibrahim Mugisha aha inama za nyuma Kimenyi Yves mbere y'uko umukino utangira
Abatoza ba APR FC uhereye ibumoso Bizimana Didier, Jimmy Mulisa hagati ndetse na Radanavic Miodrag iburyo bategereje ko umusifuzi ahuha mu ifirimbi agatangiza umukino
Abatoza ba Mukura bayobowe n'umurundi Haringingo Francis (iburyo) bari bifitiye icyizere mbere y'umukino
Sugira Ernest (iburyo) yari yahawe amahirwe yo kubanza ku ntebe nyuma y'igihe kinini ari mu mvune
Ku munota wa 18 nibwo imvura yatangiye kugera hasi maze abafana bari bicaye mu gice cya Sitade ya Kigali kigatwikiriye baza bagana mu gitwikiriye ngo bugame
Abapolisi babanje kubasaba kwitonda ntibasagararire abo basanze
Uko bamwe bashyashyanaga bashaka aho bugama abandi bicaga isari
Imvura yatangiye kuba nyinshi maze abafana biruka kibuno mpa amaguru
Ku ikosa rya Herve Rugwiro Mukura VS yabonye penaliti ku munota wa 23 w'umukino
Kimenyi Yves ahagaze mu izamu arebana n'Umurundi Gael Duhayindavyi wari ugiye kuyitera
Kimenyi Yves yaryamye mu nguni itandukanye n'iyo Duhayindavyi yateyemo maze abakinnyi ba Mukura batangira kubyina intsinzi
Uyu mufana nyitakanzwe n'imvura n'ubwo nyuma umupolisi yamusabye kugaruka ahatwikiriye akareka gukomeza kwinyagiza
Induru y'abafana ba Mukura niyo yumvikanaga muri Sitade ya Kigali
Nyuma y'igitego cya Mukura umusifuzi Ishimwe Claude yagiye kujya inama n'abasifuzi babiri bari ku ruhande rw'intebe z'abatoza niba baba bahagaritse umukino kuko imvura yari ikomeje kwiyongera
Bajya inama
N'umusifuzi wa gatatu arabasanga
Bemeranywa ko bagiye kuganira n'aba kapiteni maze bagafatira hamwe umwanzuro
Nicyo cyahise gikurikira
Bose hamwe bemeza ko basubira mu rwambariro maze bagategereza ko imvura igabanuka
Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa ashwekura agana mu rwambariro
Ageze ku muryango w'urwambariro rwa Stade ya Kigali
Na Haringingo nawe ntibyatinze arinjira
N'ubwo iyi Mukura ari iya kera ariko ni umuhondo n'umukara
Mu gihe abakinnyi bari bagiye kugama imvura abafana ba Mukura bo bakomeje gufana
Kazungu Clever umuvugizi wa APR FC we yakomeje ubusesenguzi bw'ukuntu haboneka intsinzi ku ikipe ye kuri uyu mukino
APR FC yakomeje gusatira ariko umunyezamu ukiri muto Mukura yakinishije kuri uyu mukino Wilonja akomeza kugora iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu
N'ubwo Wilondja akiri muto ariko bigaragara ko umupira we ukuze
Myugariro w'iburyo wa APR FC Ombolenga Fitina witwaye neza cyane muri uyu mukino agerageza guca hagati ya Iradukunda Bertrand na Mutijima Janvier ba Mukura VS
Uko Savio yateraga umupira ku mutwe niko amazi yatarukaga
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi yitanze bishoboka ariko birangira intsinzi itashye i Huye
Nyuma y'uko Ishimwe Claude arangije igice cya mbere Imanishimwe Emmanuel '' Mangwende'' yatanze abandi bakinnyi ba APR FC mu rwambariro
Ombolenga na Savio basubiye mu rwambariro bajya inama uburyo bagiye gushaka intsinzi
Ari nako umutoza w'abanyezamu ba Mukura na Haringingo Francis umutoza mukura baganiraga bigaragara ko nta bihunga bafite
Mu nzira bagana mu rwambariro umusifuzi wa kane yerekaga abakinnyi ba Mukura uburyo ikosa ryavuyemo penaliti ryakozwe
Uwahoze ari rutahizamu w'Amavubi muri 2004 Karim Kamanzi ushobora kungiriza Mulisa muri APR FC ntajya asiba imikino y'iyi kipe
Umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali Thomas Higiro yakurikiranye uyu mukino
Masudi Djuma umutoza mukuru wa AS Kigali nawe yarebaga uko amakipe bahanganiye igikombe ari kwitwara
Umutoza wa AS Muhanga Abdu Mbarushimana uku niko yigaga ikipe bazakurikizaho muri shampiyona kuri uyu wa gatandatu kuri Sitade ya Kigali
Cassa Mbungo André wasezeye muri Kiyovu Sports akananirwa kumvikana n'abayobozi ba Rayon Sports nawe ari gukomeza kwiga amakipe agize Shampiyona mu gihe atarabona indi kipe yatoza
Gatera Moussa (iburyo) wahoze ari Umutoza wungirije wa Rayon Sports na we yakurikiranye uyu mukino
Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa mu ikoti rya FC Barcelone nawe yakurikiranye iyi kipe y'ingabo z'igihugu icakirana na Mukura VS y'i Huye
Umuyobozi wa Tekiniki muri Ferwafa, Habimana Moussa na we yari ahari
Uwikunda Samuel uri mu basifuzi beza u Rwanda rufite kugeza ubu ndetse wanayoboye umukino wa APR FC na Rayon Sports muri uyu mwaka wa shampiyona na we yawukurikiye
Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent yacishagamo akajya kuri telefoni
Sam Kabange umwe mu bafana b'imena ba APR FC ntabwo yiyumvishaga ibiri kuba ku ikipe ye
Ntagungira Célestin Abega wabaye umusifuzi mpuzamahanga igihe kirekire na we yarebye uyu mukino
Rutahizamu APR FC, Mugunga Evode yazamukiye mu Intare muri uyu mwaka w'imikino yarebeye uyu mukino mu bafana
Ndayishimiye Christopher (ibumoso) wa Mukura wakoze impanuka ya moto mbere y'uyu mukino yari yicaranye na Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali bakurikirana uko iyi kipe y'i Huye iri kwitwara
Bimenyana Bonfils Caleb hamwe na Habimana Yussuf bakinana muri Rayon Sports bakurikirana abakeba
Hakizimana Muhadjiri washyizwe mu majwi cyane na Mulisa ko yitembereraga ku mukino wa Gicumbi yahawe igihano cyo gushyirwa hanze kuri uyu mukino maze arebera mu bafana ikipe ye itsindwa na Mukura VS
Songayingabo Shaffy nawe ntiyagaragaye muri 18 bifashishijwe kuri uyu mukino
Rutanga Eric (ibumoso) , Yannick Mukunzi (hagati) ndetse na Bashunga Abouba (iburyo) bishimira uko APR FC ikomeje kwitwara
Iranzi Jean Claude washinjwe n'umutoza we Jimmy Mulisa imyitwarire mibi yamubanje hanze kuri uyu mukino nk'igihano
Sugira Ernest yishyushya mbere yo kwinjira mu kibuga
Bigaragara ko yakize neza
Uko APR FC yahushaga igitego Miodrag byamushaririraga
Abafana bamwe ntibigeze bacika intege
Abandi bageze aho bararambirwa n'ubwo umukino utari wakarangiye
Ku munota wa 69 nibwo Sugira Ernest yinjiye mu kibuga
Asimbuye Issa Bigirimana
Mbere y'uko akora ku mupira yahise abwira Byiringiro Lague ko bagurana Sugira agaca iburyo Lague agaca ibumoso
Umupira si intambara , yahise akorana mu ntoki na Iradukunda Bertrand wa Mukura
Umupira wa mbere Sugira yakozeho yitegura kuwuboneza mu izamu
Yarekuye ishoti mu izamu rya Wilondja Ismaël wa Mukura VS
Ryari rifite ingufu nyinshi n'ubwo yarifashe neza
Yagiye agaruka hagati kuzamukana imipira
Umutoza wa Mukura VS, Haringingo Francis abwira abakinnyi be gutuza
N'ubwo imvura yari ihise ariko akazuba kahise kava maze Iradukunda Bertrand wa Mukura VS yimenaho amazi
Uyu byarangiye imbunda ayitahanye ntawe irashe
Rwarutabura yafannye Mukura karahava
Yari kumwe n'inshuti ye magara Nkundamatch w'i Kirinda ukunda guhamagara ku maradiyo atanga ibitekerezo mu biganiro by'imikino bitandukanye
Rayon Sports na Mukura VS bahuje urugwiro
Rwarutabura ntiyigeze aha Rujugiro agahenge
Yamubwiye ko nibamutsinda ikindi gitego inda ari buyipfumure
Umusifuzi wa kane areba ku isaha ngo amanike iminota y'inyongera ari nako icyizere kiyoyoka kuri Mulisa
Yageze aho acika intege areba umupira yunamye
Ntiyifuzaga ko umupira ugera hasi yashakaga kuwigarurira mu kibuga
Maze akana kabishinzwe karabimukorera
Uku niko kamurebye nyuma yo kumukorera ibyo yifuzaga
Kubera igitutu cyinshi, myugariro wa APR FC, Rusheshangoga Michel yacishagamo agatoza
Uku niko Byiringiro Lague yari yifashe ku munota wa 90+4'
Umupira urangiye Iradukunda Bertrand wa Mukura yabuze uko yifata maze akambakambira imbere ya Sekamana Maxime wa APR FC wari uri mu gahinda
Byari ibyishimo ku basore b'i Huye
Kubyina nibyo byakurikiyeho
Kubera guhimbarwa bayobowe ba Bertrand na Mutijima Janvier maze bakata umuziki udafite inyikirizo
Byarangiye bashimira abafana babo badahwema kubashyigikira aho bagiye hose
Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yekereza mu rwambariro yahuye n'abakinnyi ba Mukura bishimira intsinzi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza