Amafoto y’umunsi: Ahahise ku bakinnyi bamamaye mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Ugushyingo 2018 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Iyo uvuze Brazil y’u Rwanda, abazi ruhago y’urwa Gasabo bumva impano zihebuje zituruka mu Karere ka Rubavu no mu nkengero zako.

Ni izina ryashibutse ku bakinnyi b’abanyempano bafite ubuhanga mu guconga umupira w’amaguru.

Abakinnyi benshi barimo abakomeye mu gihugu bazamukiye i Rubavu. Ni ishimwe kuri Jitiada Mungo Vigure (Vigoureux) witangiye kuzamura ruhago mu bato.

Uyu mutoza ubimazemo imyaka isaga 35, yareze benshi barimo n’inkorokoro u Rwanda rugenderaho umunsi wa none. Yabazamuye adategereje ikiguzi, abageza ku rundi rwego.

Muri iyi nkuru turagaruka ku mafoto yafashwe kuva mu 2000, agaragaza bamwe mu banyuze mu biganza bya Vigure, ubu bakina hanze.

Ni ibihe byibutsa bakiri bato! Bari bataramamara ngo batangire kubengukwa n’amakipe akomeye mu Rwanda no hanze ariko bafite ahazaza heza.

Amazina yabo arahambaye! Aba barimo Tuyisenge Jacques ukina muri Gor Mahia yo muri Kenya; Niyonzima Haruna wa Simba SC yo muri Tanzania; Bizimana Djihad uri muri Beveren Waasland yo mu Bubiligi na Nshutiyamagara Ismaël Kodo, ubu ni umutoza wungirije muri AS Kigali.

Abenshi muri bo bavaga mu ishuri rya Vigure berekeza muri Etincelles barimo Haruna, Kodo, Djihad n’abandi. Iyi kipe yababereye ikiraro kibaganisha mu yandi akomeye.

Niyonzima yayivuyemo mu 2006 abengukwa na Rayon Sports, anyura muri APR FC na Young Africans agana muri Simba SC abarizwamo.

Vigure yanareze abarimo Bizagwira Léandre wakinnye mu Amavubi yitabiriye CAN 2004 muri Tunisia; ba myugariro Bayisenge Emery ukinira Union Sportive de la Médina d’Alger (USM Alger) na Nirisarike Salomon wa Tubize FC yo mu Bubiligi n’abandi.

Uyu musaza yakiniye Etincelles mu 1982. Ni cyo gihe yatangiye kwitabira amahugurwa y’ubutoza i Nyanza, yakurikiwe n’andi atandukanye.

Aha ni mu 2001. Nshutiyamagara Ismaël Kodo yari Kapiteni w'Ikipe y'Abana yatozwaga na Vigure
Ikipe ya Haruna Niyonzima yari ikomeye. Yihariraga ibikombe byinshi bihuza abato
Mu myaka yo hambere, Niyonzima Haruna ntiyabanzaga mu kibuga mu ikipe y'abana batozwaga na Vigure
Niyonzima Haruna na Vigure wamutoje mu bwana we. Iyi foto yafashwe mu 2005, agikina muri Etincelles yamuzamuriye izina
Nshutiyamagara Ismaël Kodo wabaye myugariro ukomeye mu makipe arimo Etincelles na APR FC yari yahuje urugwiro na Vigure
Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukina muri Gor Mahia yo muri Kenya yagezemo avuye muri Police FC yari abereye kapiteni. Na we yanyuze mu biganza bya Vigure. Iyo ni ifoto ye yo mu 2002
Iyo atoza, Vigure na we anyuzamo akawuconga
Jitiada Mungo Vigure azwi cyane mu Rwanda nk'umutoza wareze abakinnyi bakomeye mu Rwanda
Yatoje Ikipe y'Abana ya Etincelles yatwaye Igikombe cya Shampiyona mu 2007-2008

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza