Ibyishimo ni byose mu bihugu byinjiye mu 2019 mbere y’ibindi (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 31 Ukuboza 2018 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abanyarwanda babura amasaha make ngo binjire mu mwaka mushya, ibihugu bya mbere ku Isi byageze mu 2019 aho abaturage babyo bari mu byishimo bitagira uko bisa.

Bitewe n’uko amasaha arutanwa, ibihugu bimwe na bimwe ku Isi byinjiye mu 2019 mbere y’ibindi cyane ibyo muri Aziya. Nko muri Hong Kong bari imbere y’u Rwanda ho amasaha arindwi, Australia iri imbere ho icyenda, Nouvelle-Zélande iri imbere ho amasaha 11 n’ahandi ku Isi ni hamwe mu ho bageze mu mwaka mushya.

Yaba muri Hong Kong, i Beijing mu Bushinwa, Gangneung muri Koreya y’Epfo, Sdney muri Australia, i Tokyo mu Buyapani n’ahandi, abantu b’ingeri zitandukanye bahuriye ahantu hagari hasanzwe habera imyidagaduro bategereje kwinjira mu mwaka mushya ari nako bishimisha.

Abakuru b’ibihugu batandukanye nabo, bifurije abanyagihugu bayoboye umwaka mushya, banabizeza kuzakomeza guteza imbere ibihugu byayo muri 2019.

Mu Rwanda naho biteganyijwe ko haturitswa ibishashi by’umuriro mu kwishimira umwaka mushya wa 2019.

Imijyi itandukanye yo muri Aziya yageze muri 2019 mbere y'ahandi ku Isi
I Sydney muri Australia byari ibirori
Ikirere cya Sydney cyakwiriye ibishashi by'ibyishimo
Mu mujyi wa Taipei muri Taiwan ni hamwe mu ho abaturage babo bishimiye 2019 mbere y’abandi
Ibyishimo ni byose mu Mujyi wa Beijing
Muri Singapore ku nyubako izwi nka Marina Bay ni uku binjiye muri 2019
Aba bahisemo gusoza umwaka bishimira urukundo rwabo
Burj Khalifah i Dubai naho hari ibirori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza