Ifoto y’umunsi: Impunzi z’Abanyarwanda zambuka umupaka wa Rusumo ziva muri Tanzania mu 1996

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukuboza 2018 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Imyaka 22 irashize ubwo impunzi z’Abanyarwanda zambukaga Umupaka wa Rusumo zigaruka mu gihugu nyuma yo gukomwa mu nkokora n’abasirikare ba Tanzania.

Iyo foto yafashwe n’Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (AP) Ricardo Mazalan, igaragaza ibihumbi by’impunzi zambuka Rusumo ku wa 16 Ukuboza 1996.

Ricardo wafashe iyi foto yize muri Kaminuza ya Buenos Aires mbere yo kwiyunga kuri Associated Press (AP) mu Mujyi wa Bogotá muri Colombia mu 1990.

Leta ya Tanzania yavugaga ko ishaka gucyura Abanyarwanda 535,000 bahahungiye mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Abageragezaga kwihisha bakava mu nkambi bagarurwaga n’abasirikare ba Tanzania . Abarenga 10,000 bari mu bice bitandukanye no mu mashyamba aho bashakaga impunzi zihishahisha.

Impunzi z’Abanyarwanda zambuka umupaka wa Rusumo ziva muri Tanzania aho zari zarahungiye mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza