Ifoto y’umunsi: Minisitiri Shyaka na Meya w’Umujyi wa Kigali bateye umupira muri Stade Huye

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 10 Kamena 2019 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Wenda baramutse bakiniye Amavubi bakemura ikibazo cya ba rutahizamu babuze inshundura!

Kuri iki cyumweru tariki 9 Kamena nibwo hasojwe irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2019 ku rwego rw’igihugu, imikino yaberereye mu turere twa Huye na Gisagara. Mu mupira w’amaguru haba ku bagabo ndetse n’abagore, imikino yabereye kuri Stade Huye ari naho hatangiwe ibihembo by’abahize abandi muri aya marushanwa.

Nyuma y’umukino wo mu cyiciro cy’abagore mu mupira w’amaguru aho Umurenge wa Gihombo wo mu Karere ka Nyamasheke watsinze uwa Nyakabanda wo mu Karere ka Nyarugenge kuri penaliti 5-4, nibwo hakinwe umukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo wahuje Umurenge wa Gihango wo mu Karere ka Rutsiro wegukanye igikombe utsinze uwa Nyarugenge wo mu Mujyi wa Kigali wari ufite igikombe giheruka kuri penaliti 4-2.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umukino mu cyiciro cy’abagabo wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka na Meya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal.

Muri icyo gikorwa, Minisitiri Shyaka yateye umupira awukuye mu ruziga rwo mu kibuga hagati awerekeza mu rubuga rwa Nyarugenge, awuhereza Meya Rwakazina nawe wahise awutera adahagaritse awambutsa umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri, awerekeza mu rubuga rw’Umurenge wa Gihango.

Uburyo Meya Rwakazina yateyemo umupira byatumye abari muri Stade bose bamukomera amashyi.

Meya Rwakazina na Minisitiri Shyaka bakurikije amaso umupira bamwenyura, Meya akomeza kuwitegereza kugeza ubwo yahindukiraga agasubira mu byicaro bye mu rufaya rw’amashyi y’abafana n’abayobozi bari buzuye Stade ya Huye.

Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu niwe wafashije Meya Rwakazina gutangiza iki gikorwa amuhereza umupira awukuye mu kibuga hagati
Yaba Minisitiri Shyaka ndetse na Meya Rwakazina bombi bawukurikije amaso bamwenyura
Nyuma yo kuwutera awurengeje umurongo wambukiranya ikibuga mo kabiri
Byari ibyishimo kuri Meya ubwo yitegerezaga umupira ateye utembera mu kibuga ari nako yahindukiraga agana mu byicaro bye
Meya Rwakazina ni umwe mu bayobozi bari bitabiriye isozwa ry’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2019

Amafoto : Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza