Abanyamakuru bagaragaje ko gusebanya bidakwiye guhanwa nk’icyaha

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Abanyamakuru bakorera ibigo bitandukanye, bahuriye mu nama batanga ibitekerezo bizohererezwa Inteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego, basaba ko ingingo zifatwa nk’izibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo muri rusange, zakurwamo mu mushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukuboza, bagaruka ku ngingo ku ngingo ya 254 ivuga ku gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Ivuga ko umuntu ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe, aba akoze icyaha.

Iyo ngingo niyemezwa, uwabikoze azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitageze ku myaka ibiri n’ihazabu itari munsi 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo.

Iyo icyo cyaha cyabereye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ibihano byikuba kabiri.

Hari kandi ingingo ya 169 ivuga ku gusebanya n’izindi abanyamakuru bavuga ko zigamije gucecekesha itangazamakuru.

Ni igikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC), Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ) hamwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress.

Icyo abanyamakuru bahurijeho ni uko icyaha cyo gusebanya cyakurwa mu mushinga w’amategeko mpanabyaha.

Ines Nyinawumuntu yagize ati "Gusebanya bijye mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano kandi RMC yongererwe imbaraga ijye ikomeza ikore akazi ko guhana no kunga abanyamakuru batandukiriye inshingano zabo."

Ntwali John Williams ati "Tuvuga ibiri mu nshingano z’abayobozi, ibyo bakabaye bakorera rubanda badakora[ ....] niba babyise gusebanya ni ukuvuga ko itangazamakuru baba baripfutse umunwa. Icyaha cyo gusebanya gikozwe n’itangazamakuru hajya hakurikizwa izindi ngingo zihariye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Mugisha yavuze ko uru rwego rusanzwe rufite inshingano zo gukemura ibibazo bashyikirizwa.

Yakomeje avuga ko mu mahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru n’ubusazwe gusebanya bitemewe, uyarenzeho akaba ahabwa ibihano bitandukanye birimo no kumuhagarika burundu mu mwuga.

Umuyobozi wa ARJ, Gonzaga Muganwa na we ati "Gusebanya ni ikosa rikomeye mu itangazamakuru ariko hari uburyo bwinshi byakosorwa hatabayeho gufunga umunyamakuru."

Abanyamakuru biyemeje kutazahwema kugaragaza ko badashyigikiye izi ngingo kugeza igihe zizavira mu mushinga w’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

Abanyamakuru bari bateraniye mu nama batanga ibitekerezo ku ngingo ziri mu mushinga w'itegeko bavuga ko zibangamiye ubwisanzure bwabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza