Gusoma no kwandika na byo bikwiye kuba umuco uturanga nk’abanyarwanda- Minisitiri Nyirasafari

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yasabye abanyarwanda bose gukunda gusoma no kwandika bakabigira umuco kandi bakabikundisha n’ababakomokaho kuko ari ingirakamaro.

Yabivugiye mu Karere ka Nyamagabe kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019 mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe guteza imbere gusoma no kwandika.

Uwo munsi w’ibirori waranzwe no kumurika ibitabo, gutoza abantu bose gusoma, kwigisha no guhemba abana b’abanyeshuri batsinze amarushanwa yo kwandika.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko gusoma no kwandika ari ingirakamaro kuko u Rwanda rwifuza kuba igihugu gifite iterambere rishingiye ku bumenyi.

Ati “Dushaka ko gusoma no kwandika na byo bikwiye kuba umuco uturanga nk’abanyarwanda; urasoma ukunguka ubumenyi wakwandika ukabusangiza abandi.”

Mu Rwanda by’umwihariko uwo munsi wizihijwe hatangizwa ibikorwa bizamara ukwezi bigamije guteza imbere no gushimangira umuco wo gusoma no kwandika.

Uwo munsi wizihijwe kandi mu gihe hamaze iminsi hatangijwe igikorwa cy’umuco mu mashuri kigamije gukundisha abana umuco nyarwanda no kuwubatoza kugira ngo bakurane indangagaciro zawo.”

Nyirasafari yavuze ko yasabye ababyeyi gukunda gusoma no kubitoza abana babo ndetse no kubashyigikira.

Ati “Ndongera gukangurira ababyeyi gukunda gusoma, gusomera abana babo ibitabo no kubibakundisha ndetse no gushyigikira abana babo biyumvamo impano zo kwandika.”

Muri icyo gikorwa hahembwe abana 30 [umwe muri buri karere] bahize bagenzi babo mu marushanwa yo kwandika. Ayo marushanwa yari yitabiriwe n’abanyeshuri 102 634.

Bahawe ibihembo birimo urupapuro rw’ishimwe (Certificate), agatabo k’inkuru uwahembwe yanditse, igikoresho cy’ikoranabuhanga cya tablet n’igikapu kirimo ibikoresho by’ishuri bitandukanye.

Umwe mu bana bahawe ibihembo witwa Giraso Ela Parfaite w’imyaka irindwi y’amavuko, yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yavuze ko asanzwe akunda gusoma no kwandika.

Ati “Nanditse umuvugo witwa ngo ‘Wihohotera umwana’, ndishimye kuko bampembye, (…) Mama akunda kunyigisha gusoma.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yavuze ko gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ari isoko y’ubumenyi, asaba abakuze kugaruka ku muco wo gucira abana imigani bakabigisha n’ibisakuzo.

Ati “N’abakuze bashobora gufata umwanya bagacira abana imigani bakabigisha n’ibisakuzo ndetse n’izindi nkuru zitandukanye bagasaba abana nabo kwandika ibyo bumvise.”

Minisitiri Munyakazi yibukije ababyeyi n’abarezi kuzirikana umugani uvuga ngo ‘Igiti kigororwa kikiri gito’ abasaba gutoza abana imico myiza hakiri kare.

Ati “Twite by’umwihariko ku burere n’uburezi bw’abana bacu tubatoze gusoma no kwandika hakiri kare.”

Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye uwo munsi bavuze ko batahanye intego yo kurushaho kwita ku bana babo babatoza gusoma no kwandika.

Uwitonze Marie Claudine wo mu Karere ka Nyagatare ati “Umwana wanjye nsanzwe mufasha gusubiramo amasomo ariko ubu ngiye kongeramo imbaraga njye mubwira udukuru, mucire n’imigani noneho musabe na we yandike ibyo yumvise kuko ni ibintu numvise bizamufasha cyane kumenya kwandika.”

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe guteza imbere gusoma no kwandika wizihizwa buri mwaka tariki ya 8 Nzeri.

Kuri iyi nshuro mu Rwanda wahawe insanganyamatsiko igira iti “Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi.”

Geromine Gouleau wari uhagarariye Amabasade y'u Bufaransa mu Rwanda yasomeye abana inkuru mu Gifaransa
Abafite inzu zisohora ibitabo bamuritse ibyo bakora
Abana bahawe ibihembo kubera ko batsinze amarushanwa mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi batandukanye
Abana bato bafashe umwaya wo gusoma ibitabo birimo inkuru
Abanyeshuri basabwe gukunda gusoma no kwandika kuko ari ingirakamaro
Abayobozi bareba bimwe mu bitabo byazanywe kumurikwa
Ambasaderi Peter H. Vrooman areba abaje kumurika ibitabo
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yasomeye abana inkuru iri mu rurimi rw'icyongereza
Dr. Munyakazi Isaac yumva uko abana basoma
Hasobanuwe ko umwana ukundishijwe gusoma hakiri kare akurana uwo muco
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yasabye abanyarwanda bose gukunda gusoma no kwandika
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, asomera abana inkuru mu giswayili
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yavuze ko gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ari isoko y’ubumenyi
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure
Umwe mu bana ari kumwe n'umubyeyi we yasomeye mu ruhame inkuru akunda
Wari umunsi w'ibirori n'ibyishimo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza