Ibihugu byo mu karere byasabwe gushyira mu mategeko yabyo amasezerano yo kudaterana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma zigize Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), biyemeje gushyira imbaraga mu guhanahana amakuru ku bikorwa by’imitwe y’iterabwoba no gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu ni umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu na za guverinoma yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukwakira, i Brazaville, ku nsanganyatsiko yo kwihutisha amasezerano agamije umutekano n’iterambere ry’akarere.

Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame, Edgar Lungu wa Zambia, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville, João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola na Joseph Kabila wa Congo Kinshasa.

Imwe mu myanzuro y’iyi nama ni “Ugusaba ibihugu byose bigize ICGLR gushyira imbaraga mu guhanahana amakuru ku bikorwa by’imitwe y’iterabwoba hagamijwe kurandura burundu ibikorwa byayo mu karere.”

Ikindi ni “Gusaba ibihugu byose bigize umuryango kwihutisha ishyira mu bikorwa no kwinjiza amasezerano yo kudaterana no gufatanya mu bwirinzi, mu mategeko y’imbere mu bihugu.”

Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves nk’igihugu cyari kimaze umwaka kiyobora uwo muryango. Yanifurije amahirwe masa Perezida Gonçalves Lourenço uheruka gutorerwa kuyobora Angola na Paul Kagame watorewe gukomeza kuyobora u Rwanda.

Iyi nama yubakiye ku myanzuro y’inama za ba Minisitiri b’Ingabo yabaye kuwa 11 Ukwakira 2017 n’iya ba Minisitiri bafite mu nshingano ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yabaye kuwa 21 Ukwakira 2016, zombi zabereye i Brazzaville.

Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR)

Iyo myanzuro kandi igaragaza ko bashingiye ku mutekano uri kugenda ugaruka mu Burundi, basabye “ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abarundi kubafasha gusubira mu gihugu cyabo ku babyifuza. Abadashaka gutaha nabo, bakwiye kwimurirwa kure y’umupaka w’u Burundi hashingiwe ku mabwiriza agenga impunzi.”

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma kandi bashimangiye ko bashyigikiye ibiganiro hagati y’Abarundi batabona ibintu kimwe biyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) no gushishikariza impande zombi gukemura ibibazo byose mu mahoro.

Basabye ko abarwanyi ba FDLR bacyurwa mu Rwanda

Ku birebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aba bakuru b’ibihugu basabye ko ibitero bigabwa n’ingabo za FARDC ku bufatanye na MONUSCO ku mitwe yitwaje intwaro byakongerwamo imbaraga, hagamijwe guhashya imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko ADF na FDLR.

Ikomeza igira iti “Gusaba MONUSCO, AU, ICGLR, SADC n’Umuryango Mpuzamahanga kwihutisha gucyura mu Rwanda abahoze ari abarwanyi ba FDLR ubu bari mu nkambi z’agateganyo za Kanyabayonga, Walungu na Kisangani.”

Harimo no gusaba ko hakorwa inama mu maguru mashya yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano ya Nairobi, arebana n’uko leta ya Congo yagombaga gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri FDLR n’ubu bagisembera.

Iyo nama yanafashe umwanya wo gushimira guverinoma n’abaturage b’u Rwanda na Angola, kubera amatora bagize mu mahoro, mu mucyo no mu bwisanzure.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza