Mushikiwabo yasabye RDC kwirinda imvururu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise, yasabye inzego zose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwimakaza ituze mu gihe bategereje itangazwa ry’ibyavuye mu matora mu buryo ntakuka.

Ku wa 30 Ukuboza 2018 nibwo abaturage ba RDC bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’abagize inteko ishinga amategeko. Mu majwi y’agateganyo yatangajwe kuri uyu wa 10 Mutarama 2019, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Félix Tshisekedi ni we watowe n’amajwi 38.57%.

Mu itangazo OIF yasohoye kuri uyu wa Kane, Mushikiwabo yashimye ko amatora muri RDC yabaye mu mahoro, n’uburyo abaturage bayitabiriye.

Gusa nyuma y’itangazwa ry’amajwi y’agateganyo, umukandida wigenga Martin Fayulu yamaganiye kure ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora, binakurura imyigaragambyo imaze kugwamo abaturage 11.

Itangazo rya OIF rigira riti “Mushikiwabo Louise arasaba inzego za politiki, imiryango itari iya leta n’abaturage, gusigasira ituze no gushyira imbere ibiganiro n’inyungu z’abatuye Repubulika IharaniraDemokarasi ya Congo, mu gihe bagitegereje ko urukiko rurengera Itegeko Nshinga rutangaza mu buryo ntakuka ibyavuye mu matora.”

“Yasabye abakandida bose kwitabaza gusa inzira z’amategeko igihe batemeranyije n’ibiyavuyemo. Arashishikariza inzego zishinzwe amatora gukora ibishoboka byose ngo habeho gukorera mu mucyo no kugirirwa icyizere muri iki gihe gikomeye cyo kubarura amajwi.”

Biteganywa ko amajwi ntakuka azatangazwa ku wa 15 Mutarama 2019 mu gihe perezida watowe azarahirira kuyobora RDC muri manda y’imyaka itanu, ku wa 18 Mutarama 2019. Azasimbura Joseph Kabila wayiyoboraga guhera mu 2001.

Mushikiwabo yijeje uruhare rwa OIF mu kurushaho kwimakaza amahoro na demokarasi no kubaka igihugu kigendera ku mategeko muri iki gihugu, kimwe mu bigize umuryango wa OIF.

OIF igizwe na za leta na guverinoma 88. Harimo ibihugu 54 by’ibinyamuryango, birindwi bifatanya na wo na 27 by’indorerezi.

Félix Tshisekedi utavuga rumwe n'ubutegetsi ni we Perezida watowe muri RDC
Mushikiwabo yasabye abatuye RDC guharanira ituze mu gihe bategereje ko uzasimbura Joseph Kabila atangazwa mu buryo ntakuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza