Perezida Kagame yaganiriye n’abashinzwe ubucuruzi muri EAC ku kugabanya ibiciro by’ingendo z’indege n’itumanaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi b’Inama ishinzwe ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba, EABC, baganira ku bibazo bitandukaye byugarije ubucuruzi mu karere n’uburyo byakemuka.

Mu byaganiriweho harimo uburyo ibiciro by’ingendo zo mu kirere byagabanyuka ndetse n’iby’itumanaho hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abagize EABC bayobowe n’Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi, Nicholas Nesbitt.

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo kuganira na Perezida Kagame, Nesbitt yavuze ko ibiganiro byagenze neza kuko bagaragaje ibibazo bibangamiye ubucuruzi muri EAC, Perezida Kagame akerekana ubushake mu kubavuganira kugira ngo bikemuke.

Imyaka 20 irashize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugiyeho. Imwe mu ntego zawo ujyaho kwari uguteza imbere ukwihuza kw’ibihugu hakurwaho imbogamizi zibangamira ubucuruzi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu n’ibindi.

Kugeza ubu ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya EAC buri kuri 12%, mu gihe nk’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi ibihugu bikorana ubucuruzi ku kigero cya 70 %, mu muryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika ni 40 %.

Nesbitt yavuze ko ubucuruzi muri EAC budashobora kwiyongera hatabayeho kubuteza imbere no gukuraho ibibuzitira.

Yavuze ko baganiriye by’umwihariko ku buryo ibihugu byafungurirana ikirere, ibiciro by’ingendo zo mu kirere bikagabanywa ndetse n’iby’itumanaho.

Ati “Twaganiriye uburyo bwo kugabanya ikiguzi cy’ingendo zo mu kirere ku buryo tugira ikirere gifunguye. Ikindi kibazo ni ikiguzi cy’itumanaho muri EAC, kirakomeye cyane. Dushaka kugira umuyoboro umwe mu karere ku buryo byorohera abaturage guhanahana amakuru mu gihe bavuye mu gihugu kimwe bajya mu kindi.”

Inzobere zigaragaza ko kugira ngo ibiciro by’ingendo z’indege muri EAC bigabanuke, bisaba ko ziva mu bihugu bigize uwo muryango zifatwa nk’iz’imbere mu gihugu aho gufatwa nka mpuzamahanga, kwihuza kwa sosiyete zimwe z’indege no kugabanya amategeko akumira indege zimwe kwinjira mu bindi bihugu bigize umuryango.

Muri iyi nama, abahagarariye abacuruzi muri EAC bagaragaje izindi mbogamizi zirimo ibibazo bishingiye kuri politiki bibangamira ubucuruzi n’urujya n’uruza, imibanire mibi hagati y’ibihugu n’ibindi.

Nko ku kibazo kimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame ngo yavuze ko hari ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bigamije gusubiza ibintu mu buryo, gusa ashishikariza abacuruzi kudacika intege.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera, yavuze ko mu bindi basabye Perezida Kagame ari ukumvisha abandi bakuru b’ibihugu bigize EAC kujya bagenera umwanya abikorera ngo bagaragaze ibibazo bahura nabyo.

Ati “Akenshi usanga abikorera batabaha uburyo bwo gukorana , basabaga ko abakuru b’ibihugu bajya babemerera kuba hamwe n’abayobozi kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye by’abikorera kuko ahantu henshi abikorera niyo nkingi y’amajyambere. Perezida yabigarutseho, ku giti cye aravuga ati nzakora igishoboka cyose kandi namwe ntimucike intege mukomeze mushyiremo imbaraga.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bitandatu, ukaba ufite isoko ry’abaturage basaga miliyoni 146.

Ubu uyobowe na Perezida Paul Kagame mu gihe cy’umwaka umwe.

Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi b’Inama ishinzwe ubucuruzi muri Afurika y'Iburasirazuba, EABC,
Abagize EABC bagaragarije Perezida Kagame ibibazo bibangamiye ubucuruzi muri EABC
Abahagarariye abacuruzi basabye ko ibibazo bibangamira kwishyira hamwe kw'ibihugu bishakirwa umuti
Perezida Kagame yijeje ubuvugizi ngo ibibazo bibangamiye ubucuruzi mu karere bikemuke
Nicholas Nesbit yavuze ko ibiganiro byagenze neza kuko bagaragaje ibibazo bibangamiye ubucuruzi muri EAC, Perezida Kagame akerekana ubushake mu kubavuganira kugira ngo bikemuke.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera, yavuze ko mu bindi basabye Perezida Kagame ari ukumvisha abandi bakuru b’ibihugu bigize EAC kujya bagenera umwanya abikorera ngo bagaragaze ibibazo bahura nabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza