Perezida Kagame yitabiriye Inama ya “World Economic Forum” i Davos

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF), yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama, i Davos mu Busuwisi.

Muri iyi nama y’iminsi ine, Perezida Kagame azahura ‘abandi bayobozi bakomeye ku isi mu nzego za politiki, ubukungu n’izindi, inama ibaye ku nshuro ya 48.

Perezida Kagame ayoboye itsinda ry’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta.

Barimo kandi Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gas, Francis Gatare n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakoranira i Davos barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, uw’u Budage, Angela Merkel; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi n’abandi.

Iyi nama yubakiye ku ngingo enye z’ingenzi zirimo kwihutisha iterambere rirambye, guhuza imbaraga mu nzego zose z’isi, kurenga uburyo sosiyete iri gucikamo ibice no kubaka imiyoborere ihamye mu by’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame n’itsinda ryamuherekeje bazagaragaza amahirwe u Rwanda rufite mu bijyanye n’ishoramari, hagamijwe kureshya abayabyaza umusaruro baturutse mu mpande zose z’isi.

I Davos kandi, Perezida Kagame azageza ijambo ku itangizwa rya gahunda ya Washington Post ku mikoranire n’amahanga mu 2018, anageze ijambo ku bazitabira inama izareba ku kubaka amahoro muri Afurika.

Ibyo wamenya kuri WEF

Imyaka isaga 40 irihiritse inama ya World Economic Forum iba buri mwaka, ikabera ahitwa Davos-Klosters.

Muri iyo myaka yose, abayobozi mu nzego za leta, abikorera, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahurira mu misozi ya Alpes iba ifite ubukonje bwihariye, baganira ku mbogamizi isi ifite bakanazishakira ibisubizo.

Mu ntangiriro, Professor Klaus Schwab yashinze icyitwaga European Management Forum, cyari umuryango udaharanira inyungu wakoreraga i Genève mu Busuwisi, ugahuza abacuruzi bakomeye mu Burayi n’ahandi, bagahurira i Davos mu nama ngarukamwaka zabaga muri Mutarama.

Ubusanzwe Professor Schwab yitaga ku nama zafasha ibigo byo mu Burayi gushyikira ibyo muri Amerika mu micungire. Nyuma intego z’iyi nama zaje kwaguka ziva ku micungire zigera no ku bibazo by’ubukungu n’imibereho, bihinduka inama yaguye yigirwamo iterambere muri rusange, irakunda iba mpuzamigabane.

Ni uko yabaye inama ikomeye maze abayobozi mu bya politiki bayitumirwamo bwa mbere muri Mutarama 1974, i Davos.

Mu 1987, icyari European Management Forum cyahindutse World Economic Forum, maze iyo nama irushaho kwaguka, ari na ko yagura urubuga rw’ibiganiro biyiberamo. Mu 2015, WEF yemewe nk’umuryango mpuzamahanga, ubu iri mu rugendo rwo guhinduka ikimenyetso cy’ubufatanye bwa za leta n’abikorera.

Perezida Kagame aganira na bamwe mu bitabiriye Inama ya World Economic Forum i Davos
Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg
Perezida Kagame yabonanye na Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa
Inama ya World Economic Forum ibera i Davos igiye kuba ku nshuro ya 48

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza