Perezida wa Sena yasabye abadepite ba EALA kuva mu biro bagakurikirana ibibera muri EAC

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yasabye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) kugira akamenyero ko kuva mu biro, bagakurikirana ubwabo ibibera mu bihugu bigize uyu muryango kugira ngo batange umusanzu ukwiye.

Senateri Makuza yabonanye n’abagize Inteko ya EALA ku mugoroba wo ku wa 22 Gashyantare ubwo basozaga ingendo bakoreye mu Muhora wo Hagati n’uwa Ruguru basura imishinga itandukanye ibihugu bihuriyeho.

Mu Muhora wo hagati basuye umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania n’urugomero rw’amashanyarazi ibi bihugu bihuriyeho n’u Burundi. Basuye kandi umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda kuri Ruhwa n’uwa Gatuna mu Muhora wa Ruguru.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yashimye iyi ntambwe y’abagize Inteko ya Kane ya EALA avuga ko gusura no kugenzura ibibera mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari ingenzi kuko bibonera ibyagezweho n’ibibazo bihari bakabona uko batanga umusanzu uhamye mu kubikemura.

Yagize ati “Ni byiza kuva mu biro mukajya kureba ibibera hirya no hino mu bihugu bigize EAC, mugatanga ibisubizo by’ibibazo mwiboneye ubwanyu atari ukubibwirwa gusa. Ndabasaba ko mu kazi gakomeye mukora mwajya mufata umwanya mugasura ibihugu mukirebera ubwanyu ibyagezweho n’ingorane zihari kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwishimiye iyi ntambwe yatewe na EALA mu ntangiriro z’Inteko ya Kane ariko turifuza ko muzajya mubikora mu buryo buhoraho, ibibera muri buri gihugu bikamenyekana kugira ngo abaturage bacu bafashwe kugera ku byo bifuza.”

Senateri Makuza yavuze ko ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikwiye guhuza imbaraga n’imico no kubakira ku bumwe kugira ngo gutemberera no gutura muri buri gihugu bishoboke kandi bikorwe mu bwizerane n’umutekano usesuye.

Yongeyeho ati “Nizeye ko ubugenzuzi musoje uyu munsi bwakozwe ku bw’inyungu rusange z’umuryango wa EAC n’abaturage bawo. U Rwanda rushishikajwe no kuvugurura ubufatanye bwarwo na buri gihugu mu bigize EAC ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango.”

Yababwiye ko bafite inshingano zo gukoresha ububasha bafite mu kugenzura ibikorwa bya za guverinoma no gufasha buri gihugu mu cyerekezo cyiza.

Uwari uyoboye itsinda ryakoreye ingendo mu Muhora wa Ruguru, Mathias Kasamba, yavuze ko barwigiyemo byinshi ariko ko basanze hakiri byinshi byo gukora.

Ati “Twize byinshi, rwari nk’urugendoshuri; twabonanye n’abaturage n’abayobozi b’ibanze. Twasuye ibikorwaremezo leta ziri gushyiraho ariko haracyari byinshi byo gukora. Turacyafite inshingano. Abanyarwanda bagomba kujya muri Tanzania, i Burundi na Uganda, batikandagira, nta nkomyi ariko haracyari ubwoba bwinshi…Ntacyo bimaze gukimbirana hagati yacu, nidushyira hamwe abaturage bazagera ku mpinduka za nyazo.”

“Ndashimira abagize Inteko ya EALA n’abigeze kuyibamo batanze umusanzu ufatika, intambwe bateye tugomba kuyigeza ku rundi rwego. Tugiye gukomeza kwagura no gushimangira ukwihuza kw’ibihugu.”

Bamwe mu badepite ba EALA bahagarariye u Rwanda n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Claude Nikobisanzwe(Iburyo) bakira Perezida wa Sena, Bernard Makuza
Depite Oda Gasinzigwa hamwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Nikobisanzwe Claude
Depite Mathias Kasamba; Perezida wa Sena, Bernard Makuza; Depite Oda Gasinzigwa na Claude Nikobisanzwe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Claude Nikobisanzwe
Depite Mathias Kasamba, yavuze ko bize byinshi mu ngendo bakoze ariko basanze hakiri byinshi byo gukora
Perezida wa Sena, Bernard Makuza ageza ubutumwa ku Badepite ba EALA ubwo bakirwaga na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda nyuma y’ingendo bakoreye hirya no hino
Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abadepite ba EALA
Inganzo Ngari bigaragaje mu mibyinire imenyerewe mu bihugu birimo Tanzania
Abadepite ba EALA basabanye n'ababyinnyi b'Inganzo Ngari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza