Rubavu: Hatangiye kuvugutwa umuti w’ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi

Yanditswe na Mukwaya olivier
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Ubucucike bukabije no guta amashuri bya hato na hato n’ibibazo by’imiyoborere y’ibigo, biri mu byugarije uburezi mu Karere ka Rubavu, birimo bishakirwa umuti kugira ngo intego zo kuzamura ireme ry’uburezi zibashe kugerwaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwateguye amahugurwa ku bufatanye n’Ikigo gitanga amahugurwa agamije kuzamura ireme ry’uburezi Well Spring Foundation, agenewe abashinzwe uburezi mu mirenge, abayobozi b’amashuri n’abashinzwe amasomo.

Umukozi w’ikigo Well Spring Foundation, Rachel Mukamuganga Mahuku avuga ko ikibazo cy’ubucucike bukabije mu mashuri abanza cyane cyane mu cyiciro cya mbere, kiri mu bituma ireme ry’uburezi muri aka karere ridindira, bikiyongeraho n’ikibazo cyo guta amashuri.

Ati “Ibyo twasanze hano i Rubavu ni ubucucike; abana ni benshi mu mashuri; ikindi twabonye ni abana bata ishuri usanga nko mu mwaka wa mbere abana barimo, wajya mu wa gatandatu ugasanga wa mubare waragabanutse cyane ukibaza aho bagiye.’’

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu, Mwangange Uwamahoro Mediatrice, avuga ko hari abarezi bashyira mu myaka ya mbere abana batujuje imyaka isabwa, bikongera ubucucike ndetse bikanabangamira imitsindire.

Yagize ati “Turimo turashyira imbaraga mu gukurikirana ngo hatangire abana bakwije imyaka, buri mwarimu ashyiremo imbaraga akurikije integanyanyigisho nshya.’’

Muri aya mahugurwa haritabwa cyane ku kugabanya ubucucike, umuvuduko wo guta amashuri kw’abana n’ikibazo cy’imiyoborere ikwiye mu burezi hagamijwe imitsindire ishimishije no kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri y’Umubano, Masunika Victor, avuga ko biteguye impinduka nziza.

Yagize ati “Ndizera ko hari impinduka nyinshi zizaba mu miyoborere yacu kandi ko bizagira impinduka nziza ku bo dushinzwe kuyobora mpereye ku bana n’abarimu.’’

Wellspring Foundation ni umuryango mpuzamahanga ugamije guteza imbere uburezi, washinzwe mu 2004, ukaba ufite icyicaro muri Canada.

Kuva utangiye gukorera mu Rwanda wagiye utanga amahugurwa ku bayobozi b’amashuri, abashinzwe amasomo, abayobozi bashinzwe uburezi mu turere n’imirenge na komite zihagarariye ababyeyi mu turere twa Gasabo, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero.

Uhereye muri Nzeri uyu mwaka, Well Spring yatangije ubufatanye n’Akarere ka Rubavu mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri aho uzatanga amahugurwa ku barimu n’abayobozi b’ibigo ku ikoreshwa ry’integanyanyigisho ziha urubuga umunyeshuri nka kimwe mu byazamura ireme ry’uburezi.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu, Mwangange Uwamahoro Mediatrice
Umukozi w’ikigo Well Spring Foundation, Rachel Mukamuganga Mahuku avuga ko ikibazo cy’ubucucike bukabije mu mashuri abanza cyane cyane mu cyiciro cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza