Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, DGSI, rwavuze ko bafatiwe mu duce dutatu; Isère mu majyepfo ya Lyon; Moselle ku mupaka w’u Budage na Luxembourg na Ille-et-Vilaine mu majyaruguru y’umujyi wa Rennes.
Nk’uko Reuters yabitangaje, barimo abagabo batanu n’umugore umwe, bose bafite hagati y’imyaka 22 na 62.
Umwe mu bari gukurikirana iki kibazo yagize iti “Iperereza riri kureba mu buryo bacuze umugambi w’inabi kuri perezida wa Repubulika.”
Gusa ntiharatangazwa byinshi "kuri uwo mugambi mubisha" wari wacuzwe ku mukuru w’igihugu.
Batawe muri yombi nyuma y’uko mu kiganiro n’ikinyamakuru Le Courrier Picard kuri iki Cyumweru, Perezida Macron yaburiye uruhande rufatwa nk’abahezanguni, ko kurebera ibikorwa bibi aribyo byazamuye Hitler mu Budage na Mussolini mu Butaliyani.

TANGA IGITEKEREZO