Abimukira basaga 3000 baguye muri Méditerranée bagana i Burayi mu 2017

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira, IOM, watangaje ko mu 2017 abagera ku 3100 baguye mu Nyanja ya Méditerranée bagerageza kujya ku mugabane w’u Burayi.

Uyu muryango uvuga ko nubwo umubare w’abimukira bajya i Burayi ugenda ugabanuka, ngo umwaka ubaye uwa Kane iyo nzira igwamo abasaga ibihumbi bitatu.

OIM ivuga ko kuva mu 2000 abagera ku 33000 bamaze kugwa muri iyo Nyanja.

Ikinyamakuru NPR cyanditse iyi nkuru, kivuga ko abagera ku 3100 barohamye muri iyo Nyanja mu 2017, gusa IOM itangaza ko abapfa babuze ababatabara bashobora kuba ari benshi cyane kurushaho. Umwaka wabanje abagera ku 5000 nibo bahasize ubuzima.

Umuyobozi wa IOM mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), Eugenio Ambrosi, yagize ati “Abantu baracyapfira mu Nyanja ku bwinshi, dukwiye kwibaza impamvu ibi bikomeza kubaho.”

Igisirikare kirwanira mu mazi cya Libya, ku wa Gatandatu cyatangaje ko abimukira 25 barohamye ku nkombe z’inyanja nyuma y’uko ubwato bari barimo bwiyubikaga mu mazi.

Ku ruhande rw’u Butaliyani, kuri uwo munsi harohowe imirambo y’abantu umunani, abandi 84 batabarwa nyuma yo gushimutirwa muri Libya.

IOM yatangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ko mu mwaka wa 2017 abimukira n’impunzi 171,635 binjiye mu Burayi banyuze mu Nyanja. Mu mwaka wari wabanje hari hinjiye abimukira 363,504.

Kuva mu 2011 Col Muammar Gaddafi yakurwa ku butegetsi, Libya yabaye icyambu nyamukuru cy’abimukira bashaka kujya i Burayi. Abimukira bavuga ko bahunga amakimbirane, inzara n’imibereho mibi byo ku mugabane wa Afurika.

Abimukira basaga 3000 baguye muri Méditerranée bagana i Burayi mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza