Ambasaderi wa Amerika muri Panama yasezeye kubera kutagishaka gukorera Trump

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Panama, John D Feeley, yasezeye ku mirimo ye avuga ko impamvu ari uko yumva atagishaka gukorera ubutegetsi buyobowe na Perezida Donald Trump.

Tariki ya 9 Mutarama 2018, nibwo Feeley yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ibaruwa isezera, Feeley yavuze ko nk’umuyobozi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, yarahiriye gukorera Perezida n’ubutegetsi bwe, kabone nubwo yaba atemeranya na zimwe muri politiki ze.

Ati “Amabwiriza nahawe yasobanuraga neza ko ninumva ntashoboye kubikora, nzaba nshobora kwegura. Icyo gihe rero cyageze.”

The Independent dukesha iyi nkuru ivuga ko Ibiro by’Umunyamabanga w’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Ukuboza 2017, aribwo byamenye ko uyu mu ambasaderi wari mu bafite ubunararibonye mu mubano n’ibihugu bya Amerika y’Amajyepfo ateganya gusezera.

Steve Goldstein ukora muri ibi biro yavuze ko gusezera kwa Feeley ntaho bihuriye n’amagambo bivugwa ko Trump yavuze ku bihugu bya Afurika na Haiti abigereranya n’imisarani, bikarakaza abantu batandukanye barimo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Ati “Buri wese afite umurongo yashyizeho yumva atagomba kurenga. Niba ambasaderi yumvaga atagishaka gukora, yafashe icyemezo kimunogeye kandi natwe turacyubahiriza.”

Feeley wari warashyizwe kuri uyu mwanya na Barack Obama yakoreye Amerika imyaka 35, mu nzego zitandukanye zirimo n’umutwe w’ingabo zirwanira mu mazi.

Ubutegetsi bwa Trump bwafashe ingamba zikomeye zirebana n’abimukira baturuka muri Amerika y’Amajyepfo, muri zo hakaba harimo no kwirukana abatari bake baturuka muri El Salvador, Haiti na Nicaragua bari bafite uburenganzira bwo kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’igihe gito kubera ibiza byibasiye ibihugu byabo.

John D Feeley wari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Panama yasezeye ku mirimo ku mpamvu z'uko atagishaka gukorera ubutegetsi buyobowe na Trump

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza