00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyaburayi basaga ibihumbi 230 bishwe n’ingaruka z’umwuka wanduye mu 2020

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 06:52
Yasuwe :

Umwuka wanduye watumye abantu 238.000 bapfa imburagihe mu bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu mwaka wa 2020, nk’uko urwego rw’uyu muryango rushinzwe ibidukikije rwabishyize ahagaragara kuri uyu wa Kane.

Hirya no hino mu bihugu bigize uyu muryango muri uwo mwaka abahitanywe n’ingaruka z’umwuka wanduye baruta ababaruwe mu 2019 nubwo umwuka wohejwe wagabanutse kubera ingamba zo kurwanya Covid-19.

Izo mpfu ahanini zatewe n’uduce duto cyane tw’imyanda tugenda mu mwuka tukinjira mu miyoboro y’ibice by’ubuhumekero bigatera ingaruka zirimo kwangirika kw’ibihaha, indwara ya asthma n’izindi.

Inkuru dukesha France24 ivuga ko Covid-19 yishe abantu bari basanzwe bafite indwara zikomoka ku mwuka wanduye.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ufite gahunda yo guhagarika impfu ziterwa n’umwuka uhumanye ku gipimo cya 55 ku ijana bitarenze mu mwaka wa 2030.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ritangaza ko abagera kuri miliyoni zirindwi bapfa imburagihe bazize ingaruka zikomoka ku mwuka wanduye ku isi hose bituma ujya ku rwego rumwe n’ingaruka zo kunywa itabi n’iz’imirire mibi.

Ifoto igaragaza Abanyaburayi bagiye gushaka ahantu bashoboraga kubona umwuka mwiza muri Weurwe 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .