Amakuru dukesha BBC avuga ko aho gushyira ifoto y’Umwami Charles III kuri iyi noti hazashyirwaho ibirango bijyanye n’umuco n’amateka y’Abanya-Australia b’abasangwabutaka.
Kimwe n’ibindi bihugu byinshi bigendera ku Bwami bw’u Bwongereza, Australia nayo yari yarahiriye inoti ya $5 kujyaho ifoto y’Umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu. Ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatangaga, hatangiye kuzamuka impaka hibazwa niba uzamusimbura nawe azashyirwa ku mafaranga.
Mu itangazo Banki Nkuru ya Australia yashyize hanze yavuze ko “yafashe iki cyemezo cyo kudashyira ifoto y’Umwami Charles III nyuma yo kubijyaho inama na Guverinoma y’iki gihugu.”
Iyi banki yakomeje ivuga ko mu gukora iyi noti nshya izabanza kugisha inama abaturage ku bijyanye n’imiterere yayo. Biteganyijwe ko iyi noti nshya $5 itazahagarika burundu ikoreshwa ry’iyari isanzwe ari nayo iriho Umwamikazi Elizabeth II.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!