Bannon yahawe amasaha 24 yo guhindura imvugo kuri Trump cyangwa akagezwa imbere y’urukiko

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 Mutarama 2018 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Abanyamategeko ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Gatatu bandikiye Steve Bannon wahoze ari inkoramutima ye bamusaba guhagarika gukomeza gukwirakwiza amakuru y’ibanga cyangwa akazagezwa imbere y’ubutabera.

Ni nyuma y’uko hasohotse igitabo cyitwa ‘Fire and Fury: Inside the Trump White House’ cyanditswe na Michael Wolff, gikubiyemo amwe mu mabanga y’umuryango wa perezida.

Bannon wahoze uri Umujyanama wa Trump mu bijyanye n’igenamigambi ni umwe mu batanze ubuhamya bwasohotse muri iki gitabo, aho yagarutse ku nama yahuje umuhungu wa Perezida, Donald Trump Jr. n’Abarusiya, igikorwa yise ubugambanyi.

Ibi ntibyigeze bishimisha na gato Trump, aho yavuze ko ibyo Bannon akomeje gukora ari ikimenyetso ko ubwo yirukanwaga ku kazi yahise ata umutwe.

Mu ibaruwa umunyamategeko wa Trump, Charles Harder, yandikiye Bannon, yavuze ko yateshutse ku masezerano yari yarasinye yamubuzaga kugira icyo atangaza haba ku bijyanye no kwiyamamaza cyangwa umuryango wa Trump.

Yakomeje agaragaza ko uretse ibi, Bannon ngo yanatangaje amakuru y’ibinyoma asebya Trump, umuryango we ndetse n’abamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Bannon yasabwe guhindura imyitwarire, agahagarika kugenda akwirakwiza amakuru y’ibanga, ndetse ahabwa amasaha 24 yo kuba yabifasheho umwanzuro, byamunanira akaba ashobora kugezwa imbere y’inkiko.

Steve Bannon yahawe amasaha 24 yo guhindura imvugo kuri Trump cyangwa akagezwa imbere y’urukiko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza