00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk agiye gushaka abakozi bashya ba Twitter nyuma yo kubirukana umusubirizo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 01:32
Yasuwe :

Umuherwe Elon Musk uheruka kugura Twitter, yatangaje ko agiye gushaka abakozi bashya, basimbura abakomeje kwirukanwa kuva yagura uru rubuga nkoranyambaga.

Twitter yahoranye bakozi hafi 7500, ariko nyuma yo kunyuzamo umweyo isigaranye ababarirwa mu 2700.

Nyuma yo gusezerera hafi bibiri bya gatatu by’abakozi bose, Elon Musk agiye gushaka ababasimbura.

Yabwiye abakozi kuri uyu wa Kabiri mu nama ko ikigo cyasoje urugendo rwo gusezerera bamwe, ubu igihe cyo gushaka abashya mu myanya ya engineering n’ubucuruzi kikaba kigeze.

Yabwiye abakozi ko bashobora gutungira agatoki abakandida bashoboye.

Ni amakuru yemejwe n’abantu babiri bitabiriye iyo nama, nk’uko ikinyamakuru The Verge cyabitangaje.

Iki cyemezo Musk yagitangaje ku munsi habayeho isezererwa ry’abakozi benshi mu ishami rishinzwe ubucuruzi muri Twitter.

Ni inkubiri yahereye mu bayobozi bakuru b’ikigo, kuva Musk yacyegukana kuri miliyari $44.

Mu cyumweru gishize, icyo kinyamakuru cyatagaje ko abahanga mu ikoranabuhanga barimo kugenda begerwa, basabwa kwinjira muri "Twitter 2.0 — ikigo cya Elon."

Uyu mugabo aheruka guteguza abakozi ko ashaka kuvugurura umuco uranga imikorere muri Twitter, ku buryo uretse abakozi benshi basezerewe, hari n’abagiye begura ku bushake bwabo.

Ubwo yari amaze kugura Twitter, ku munsi wa mbere Musk yirukanye umuyobozi mukuru, umuyobozi ushinzwe imari n’umuyobozi ushinzwe amategeko.

Nyuma hirukanywe abayobozi benshi b’amashami, abandi bakegura.

Amavugurura akomeje kuvuza ubuhuha muri Twitter kuva yagurwa na Elon Musk

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .