Ibiganiro bikomeye byagombaga guhuza Korea ya Ruguru na Amerika byimuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Ibiganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa Kane hagati y’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Ushinzwe Ububanyi n’amahanga Mike Pompeo n’umwe mu bantu ba hafi ba Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Yong Chol, byimuwe ku mpamvu zitigeze zitangazwa.

Ni ikimenyetso cyafashwe nk’ugucumbagira kw’imbaraga zari zimaze iminsi zishyizwe mu kubyutsa umubano hagati ya Washington na Pyongyang.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje isubikwa ry’ibyo biganiro mu gihe muri icyo gihugu hatangazwaga amajwi y’ibyavuye mu matora y’inzego zirimo inteko ishinga amategeko, aba hagati muri manda ya perezida wa Amerika.

Umuvugizi w’iyi minisiteri Heather Nauert ntiyasobanuye impamvu ibi biganiro byasubitswe, gusa nk’uko CNN yabitangaje, hari amakuru ko ari ikimenyetso cy’uburyo Korea ya Ruguru itagaragaza ubushake bwo gufatanya na Amerika muri ibi biganiro.

Amerika imaze igihe ikurikirana intambwe Korea ya Ruguru iri gutera zirimo gufunga uduce twageragerezwagamo ibisasu bya missiles, mbere y’izindi nama zigomba guhuza Perezida Donald Trump na Kim Jong-un.

Bivugwa ko kugira ngo ibiganiro bikomeze, Korea ya Ruguru yagiye igaragaza icyifuzo ko na Amerika hari icyo igomba kubanza gukora, nko koroshya ibihano yayifatiye.

Ku Cyumweru Pompeo yavuze ko inama ateganya kugirana na Kim Yong Chol i New York, yagombaga no kwemerezwamo aho abakuru b’ibihugu bazahurira mu nama itaha.

Umuvugizi wa Perezida Moon Jae-in wa Korea y’Epfo, Yoon Young-chan, yavuze ko igihugu cyamenye iby’isubikwa ry’ibiganiro byari biteganyijwe.

Mike Pompeo aheruka kugirana ibiganiro na Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza