Israel: Polisi yatanze ibimenyetso simusiga bishinja Benjamin Netanyahu ruswa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Gashyantare 2018 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Israel yatangaje ko ifite ibimenyetso bihagije bishinja Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu, ibyaha bya ruswa.

Itangazo polisi yasohoye ejo ku wa Kabiri rivuga ko hari ibimenyetso byerekana ko Netanyahu yakiriye ruswa, agashyigikira forode ndetse akica n’inshingano ze, nkuko bikubiye mu birego bibiri birimo icyiswe 1000 n’icyiswe 2000.

Nkuko CNN yabyanditse, mu kirego cya 1000, Netanyahu akekwaho kwakira impano z’abacuruzi b’abanyamahanga zingana n’amadolari ya amerika 280,000, zirimo isigara, champagne, imirimbo n’ibindi hagati ya 2007 na 2016.

Iki kirego gishingiye ahanini ku mubano Netanyahu afitanye n’umunyemari ukomoka muri Israel, akaba amenyerewe mu gukora filimi muri Hollwood, Arnon Milchan. Polisi ivuga ko mu guhanahana impano, Netanyahu, yongereye igihe cy’imyaka 10 cyo gusonera imisoro Milchan, nyamara Minisiteri y’imari yaragikuyeho.

Mu kirego 2000, polisi ivuga ko ifite ikiganiro Netanyahu yagiranye na Arnon ‘Noni’ Mozes, ufite ikinyamakuru gikomeye cyane muri Israel cyitwa, Yedioth Ahronoth, bumvikana ko kizajya kimwandikaho neza na we akagifasha kwidoga ku isoko cyonyine agaca intege mukeba wacyo Israel Hayom.

Netanyahu ahakana ibyo aregwa byose akavuga ko ari umwere kandi iperereza rizabona ko nta cyaha yakoze.

Nyuma y’ibyo polisi yatangaje, Netanyahu, yagize ati “Ntekereza ku byiza by’igihugu ntabwo ari ku mpamvu z’umuntu umwe mu itangazamakuru, ni ku gihugu gusa kandi ntakizambuza kubikora ndetse n’abandwanya nemera ko batazashira.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi kandi ntabwo utandukanye n’indi yose nanyuzemo mu myaka 20 ishize.”

Umunyamategeko wa Milchan, avuga ko umubano wa Netanyahu na Milchan, watangiye mu myaka ya 2000 ubwo Netanyahu atari afite inshingano muri Guverinoma. Akomeza avuga ko uyu mubano unagaragarira mu bucuti buri hagati y’imiryango ya bo, bityo kuba barahanye impano nta kidasanzwe kibirimo.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Heather Nauert, yavuze ko iki kibazo ntacyo cyahungabanya ku mubano ibihugu byombi bisanganywe.

Yagize ati “Ikintu kimwe navuga kuri ibi ni uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifite umubano ukomeye na Guverinoma ya Israel ndetse na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu. Turabizi ariko tubifata nk’ikibazo cya Israel ubwayo.”

MK Yair Lapid, umwe mu batavuga rumwe na Netanyahu, wabaye Minisitiri w’imari icyo gihe, yatanze ubuhamya amusaba kwegura.

Yagize ati “Nubwo amategeko atamuhatira kwegura, umuntu ushinjwa ibirego nka biriya bikomeye kandi ibyinshi ntabihakana, ntashobora gukomeza kuba Minisitiri w’Intebe, ngo agumane inshingano zo kubungabunga umutekano n’imibereho myiza by’abanya-Israel.”

Polisi yamaze gushyikiriza ibimenyetso intumwa Nkuru ya Leta ari yo izafata icyemezo niba Netanyahu azakurikiranwaho ibi byaha cyangwa ntakurikiranwe.

Amategeko ya Israel ntateganya ko aramutse ahamwe n’ibi byaha yahita yegura, kuko yemerewe kujurira mu Rukiko Rukuru, kandi bishobora gutwara imyaka n’imyaka. Icyakora, bishobora kuba intandaro y’uko abaturage n’abanyapolitiki bamushyiraho igitutu cyo kwegura.

Netanyahu arashinjwa kwakira impano za ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza