Papa Francis yasabye abayoboke ba Kiliziya gusengera ahazaza h’abimukira

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 2 Mutarama 2018 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahamagariye abayoboke b’iryo dini gusabira Isi amahoro mu 2018, ariko bakibuka cyane cyane impunzi n’abimukira bakomeje gutakaza ubuzima bwabo.

Yabisabye mu isengesho rye rya mbere ryo gusabira Isi umugisha ryabereye muri Basilica ya St. Peter ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2018, avuga ko ahazaza huje amahoro ari uburenganzira bwa buri wese.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru, ivuga ko iryo sengesho ryahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro muri Kiliziya, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abimukira n’impunzi, abagabo n’abagore mu gushaka amahoro.”

Papa Francis yiyemeje kuvugira abataye amasambu n’ingo zabo ahanini bakanahatakariza ubuzima ku maherere.

Yagize ati “Nongeye gusabira basaza bacu na bashiki bacu bashaka ahazaza huje amahoro. Muri ibyo bikorwa, benshi batakariza ubuzima mu ngendo ahanini ziba zirimo ingorane nyinshi n’ububabare bukabije.”

Mu butumwa bwe yari yaratanze mu Ugushingo 2017, yavuze ko abashyira ubuzima bw’abimukira mu kaga usanga ahanini bafite impamvu za politiki.

Yavuze ko abo bagabo n’abagore b’abimukira bafite agaciro nk’ak’abandi, ati “Ntitukazimye urumuri rw’icyizere mu mitima yabo, twibabuza kugira amahoro.”

Papa Francis yavuze ko bagiye kugira ubufatanye hagati ya za leta z’ibihugu na Kiliziya Gatolika kugira ngo abimukira n’impunzi bagire amahoro n’ahazaza hazira intugunda.

Umuryango urengera Abimukira (OIM) watangaje ko mu mezi atatu ya mbere ya 2017, abimukira 19,567 binjiye mu Burayi banyuze mu nyanja ya Méditerranée, 521 basizemo ubuzima.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahamagariye abayoboke b’iryo dini gusabira Isi amahoro mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza