Perezida Trump yasubije Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru ko afite imbarutso z’ibisasu nini kurusha ize

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasubije mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, ko nawe afite imbarutso y’ibisasu bya kirimbuzi, nini kuruta iye kandi ikora.

Mu magambo yanditse kuri Twitter, Perezida Trump yagize ati“Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuze ko imbarutso y’ibisasu bya kirimbuzi ihora ku meza ye. Hari umuntu wo muri kiriya gihugu cye cyabuze ubushobozi kitanafite ibiribwa wamumenyesha ko nanjye mfite imbarutso y’ibisasu, ariko yo ni nini cyane kuruta iye kandi ifite n’imbaraga zisumbye iz’iye, kandi imbarutso yanjye irakora!”

Perezida Trump yasubizaga Kim Jong-un, uheruka kuvuga ko imbarutso z’ibisasu bya kirimbuzi zihora ku meza ye, ku buryo bitewe n’imbaraga bafite, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidashobora kubashozaho intambara.

Mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo mu kwinjiza abaturage be mu mwaka mushya, Perezida Kim yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu mboni y’intwaro za Koreya ya Ruguru kandi atari ukubakanga.

Yagize ati “Ubutaka bwose bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mu gice ibisasu byacu bishobora kugeramo kandi imbarutso zihora ku meza mu biro byanjye. Bakwiye kumva neza ko ibi atari ukubatera ubwoba ahubwo ni ko kuri.”

“Uko Amerika yaba ishaka kudutera kose mu bushobozi bw’igisirikare cyayo n’intwaro z’ubumara, bazi neza ko ubu dufite izo mbaraga zikomeye ku buryo batazigera bahirahira.”

Koreya ya Ruguru ikomeje gushyirwaho igitutu kubera umugambi wo gukora ibisasu bya kirimbuzi ndetse mu mwaka ushize yashyiriweho ibihano bishingiye ku bikorwa idahwema gukora byo kugerageza ibisasu.

Mu Ugushyingo yagerageje igisasu Hwasong-15, cyatumbagiye kuri kilometero 4,475, hafi inshuro icumi cyakubye intera y’ahabarizwa International Space Station, icyogajuru kiri hafi y’isi.

Koreya y’Epfo iheruka gutangaza ko imaze gufata ubwato bubiri bugemuye ibikomoka kuri peteroli muri Koreya ya Ruguru, mu gikorwa yise ko kigamije kurwanya abashaka kurenga ku bihano Umuryango w’Abibumbye wafatiye icyo gihugu.

Ni igikorwa Perezida Trump yashinje u Bushinwa ko ari bwo buri inyuma y’ikomeza ry’ubwo bucuruzi.

Perezida Kim Jong Un na Donald Trump bakomeje gukoresha amagambo asura intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza