Perezida Trump yirukanye uwari umujyanama we mu by’umutekano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2019 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye umujyanama we mu by’umutekano, John Bolton.

Trump yagize ati “Namenyesheje John Bolton mu ijoro ryakeye ko ibyo akora bitagikenewe muri White House. Sinemeranyije n’ibitekerezo bye byinshi”.

Nk’uko BBC yabyanditse, Trump yatangaje ko mu cyumweru gitaha azashyiraho umujyanama mushya mu by’umutekano.

Kwirukanwa kwa Bolton kuje nyuma y’ukutumvikana kw’abagize guverinoma ya Trump bapfa ihagarikwa ry’umugambi w’amahoro ukubiyemo gutumira aba-Taliban muri Amerika.

Bolton yari umujyanama mu by’umutekano wa Trump wa gatatu nyuma ya Michael Flynn na HR McMaster.

Ushinzwe itangazamakuru muri White House, Stephanie Grisham, yabwiye abanyamakuru ko ‘Trump atakunze politiki nyinshi za Bolton ndetse batazumvikanyeho’.

Bolton yanditse kuri Twitter ati “Natanze ubwegure bwanjye mu ijoro ryakeye hanyuma Perezida Trump avuga ko tuzabivgaho ejo’.

John Bolton wari umujyanama wa Trump mu by'umutekano yirukanywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza