00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ilhan Omar ushinjwa kwibasira Israel ashobora gukurwa muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 02:42
Yasuwe :

Ilhan Omar uhagarariye Minnesota mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora gukurwa muri Komisiyo Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga nyuma yo gushinjwa kunenga Politike ya Israel n’iy’igihugu cye.

Ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama mu 2023 nibwo Max Miller ukomoka mu Ishyaka ry’aba-Republicans yazamuye impaka asaba bagenzi be ko batorera umwanzuro wo gukura Ilhan Omar muri Komisiyo Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Uyu mugabo ashinja Ilhan Omar kunenga politike mpuzamahanga ya Amerika na Israel.

Ati “Mu bigaragara Omar ntabwo ashobora kuba umuntu ufata imyanzuro itabogamye muri Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga kubera imyumvire afite itariyo kuri Israel n’Abayahudi.”

Omar ashinjwa kuba akunze kugaragaza ko muri Israel nta bwisanzure buhaba ndetse ibihabera bisa na Apartheid yo muri Afurika y’Epfo.

Nubwo aba-Republicans batoye ku bwinshi basaba ko Omar akurwa muri iyi komisiyo, ishyaka rye ry’aba-démocrates rikomeje kumuryamaho no kumushyigikira. Biteganyijwe ko amatora ya nyuma aba kuri uyu wa Kane.

Omar yavuze ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite, ndetse yemeza ko ibyo aregwa n’abandi bose babikora.

Ati “Niba kubogama biri mu bishobora kuba umuntu atajya muri komisiyo, nta muntu n’umwe ubu wakabaye azirimo.”

Ku rundi ruhande abasesenguzi muri Politike babona ibyakozwe na Max Miller bisa no kwibasira mugenzi we, amuhora ko ari mu idini ya Islam, ndetse akaba Umunyafurika wageze muri Amerika nk’impunzi.

Ibi babishingira ku kuba uyu mugabo ari inkoramutima ya Donald Trump nawe wakunze kumvikana mu mvugo zibasira Ilhan Omar.

Ilhan Omar ashobora gukurwa muri komisiyo ishinzwe Ububanyi n’amahanga ashinjwa kwibasira Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .