Trump yatangaje ko ashobora guhagarika inkunga Amerika yageneraga Palestine

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yatangaje ko igiihugu cye gishobora guhagarika inkunga cyageneraga Palestine nyuma y’uko ivuze ko itazongera kwitabira ibiganiro byayo na Israel mu gihe biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Palestine yabivuze nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel bigateza ubwumvikane buke hagati ya Israel na Palestine.

Perezida Trump yavuze ko igihugu cye kitakomeza gutanga amafaramga y’imfashanyo ku bantu badashima kandi badashaka kujya ku meza y’ibiganiro.

Abinyujije kuri Twitter, Trump kuri uyu wa Gatatu yagize ati “Ntabwo ari Pakistan twishyura za miliyari z’amadolari ku busa, hari n’ibindi bihugu byinshi. Nk’urugero twishyura abanya-Palestine miliyari nyinshi z’amadolari ku mwaka ariko ntidushimwe cyangwa ngo tubyubahirwe. Ntibashaka no kuganira ku masezerano y’amahoro na Israel.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo cya Yeruzalemu ari nacyo gikomeye twakivanye ku biganirwa ariko abanya-Palestine ntibagishaka ibiganiro by’amahoro, kuki twakomeza kubishyura?”

Amagambo ya Trump aje nyuma y’aya Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Nikki Haley, wavuze ko igihugu cye gishobora guhagarika inkunga cyateraga ikigo cya Loni gifasha impunzi zo muri Palestine.

Icyo kigo gifasha izo mpunzi mu bijyanye n’uburezi, ubuzima n’iImibereho myiza. Amerika niyo muterankunga mukuru w’icyo kigo dore ko mu 2016 yatanzemo miliyoni 370 z’amadolari.

BBC yatangaje ko Amerika iramutse ihagaritse iyo nkunga byagira ingaruka ku mikorere y’icyo kigo kuko yatangagamo 30 % by’amafaranga gikoresha.

Nikki Haley yavuze ko batazongera gufasha Palestine igihe cyose itaremera kugaruka ku meza y’ibiganiro.

Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, yavuze ko igihugu cye kitazongera kwemera ko Amerika iza mu kibazo cyayo na Israel.

Israel ifata Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wayo, nyuma yo kuwiyomekaho mu ntambara yabaye mu mwaka wa 1967. Palestine nayo ibona uwo mujyi nk’Umurwa Mukuru wayo igihe izaba imaze kwemerwa nk’igihugu kigenga.

Loni ntiyemera ko Yeruzalemu ari Umurwa Mukuru wa Israel no mu minsi mike ishize ibihugu 128 byatoye bitesha agaciro umwanzuro wa Amerika kuri uwo mujyi.

Trump yatangaje ko ashobora guhagarika inkunga Amerika yageneraga Palestine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza