Turkmenistan: Perezida yaciye imodoka z’umukara mu Murwa Mukuru

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Nta modoka ifite irange ry’umukara yemerewe gukandagira mu Murwa Mukuru wa Turkmenistan, Ashgabat, bitewe n’uko Perezida Gurbanguly Berdymukhammedov afata iryo bara nk’iritera umwaku mu gihe umweru ugaragaza ubukire.

Mu byumweru bike bishize hari imodoka zafashwe na polisi mu Murwa Mukuru, Ashgabat, ba nyira zo bategekwa kwishyura kugira ngo ziterwe irange ry’umweru cyangwa ry’ifeza.

Uwo murwa mukuru uhabwa izina rya ’City of White Marble’ uzwi ho kuba uwa mbere ku Isi ufite inyubako nyinshi z’umweru.

Perezida Gurbanguly Berdymukhammedov, agukunda by’agahebuzo ibara ry’umweru kuko atuye no mu nzu z’umweru ndetse anagenda mu modoka ihenze ya limousine nayo y’umweru.

Gusa ngo amahitamo ye akomeje guteza ibibazo by’ubukungu abatunze imodoka z’umukara kuko bibasaba guzitera irange ry’umweru.

Umuntu asabwa kwishyura nibura amafaranga yo muri icyo gihugu 7,000 angana n’ama-pound 1,500 yishyurwa uwateye irange mu gihe impuzandengo y’umushahara ku kwezi ari ama-pound 250.

Daily Mail yanditse ko ibyo byiyongera ku kuba yarabujije abagore gutwara imodoka kuko ngo bashinjwa ko ari bo bateza impanuka nyinshi.

Mu myaka ibiri ishize Guverinoma ya Turkmenistan yahagaritse kwinjiza mu gihugu imodoka z’umukara, inabuza ibirahure byijimye.

Turkmenistan ni igihugu giherereye muri Aziya yo hagati, gihana imbibi na Iran, Afghanistan, Azerbaijan na Uzbekistan. Cyabonye ubwigenge ku wa 27 Ukwakira 1991, gituwe n’abaturage bangana na miliyoni eshanu n’ibihumbi bisaga 600.

Uku niko Umurwa Mukuru wa Turkmenistan ariwo Ashgabat ugaragara
Mu Murwa Mukuru wa Turkmenistan inzu zose ni umweru
Perezida Gurbanguly Berdymukhammedov akunda cyane ibara ry'umweru
Imodoka z'umweru nizo zemewe mu murwa mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza