U Bwongereza bwateye utwatsi ibyo kuba Trump afite uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yateye utwatsi ibyo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, afite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko byatangajwe mu gitabo ‘Fire and Fury: Inside the Trump White House’.

Muri iki gitabo cyagiye hanze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Michael Wolff wacyanditse yavuze ko bamwe mu bantu ba hafi bakorana na Trump bamutangarije ko babona afite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse atari akwiriye kuba ayobora.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, May yavuze ko atemera ibyo kuba Trump afite uburwayi bwo mu mutwe, ahubwo ibikorwa bye byose iteka biba bigamije inyungu z’igihugu cye.

Ati “Iyo ndi gukorana na Perezida Trump, icyo mbona ni umuntu wihaye intego yo gukora ibishoboka byose ngo icyemezo cyose agiye gufata kibe kiri mu nyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

May kandi yanemeje ko Trump ateganya gusura u Bwongereza, gusa ntiyatangaza itariki cyangwa icyiciro uru ruzinduko ruzaba rurimo.

Igitabo Fire and Fury: Inside the Trump White House’, kigaruka ku buzima bwa Donald Trump, uburyo yageze ku butegetsi, uko abayeho n’ibindi ; gikubiyemo ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye barimo na Steve Bannon wigeze kuba Umujyanama we mu bijyanye n’igenamigambi.

Ibikubiye muri iki gitabo ariko ntibyigeze byakirwa neza na Trump wavuze ko ari ibinyoma no gusebanya, ndetse Abanyamategeko be basaba Wolff wacyanditse guhagarika ibyo arimo vuba na bwangu bitaba ibyo akagezwa imbere y’ubutabera.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Theresa May, yatangaje ko atabona Trump nk'umurwayi wo mu mutwe ahubwo ko akora agamije inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza