Umunyamakuru ukomeye wa BBC yasezeye kubera ubusumbane mu mishahara hagati y’abagore n’abagabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi wa BBC mu Bushinwa, Carrie Gracie, yasezeye ku kazi ku mpamvu z’ubusambane buri hagati y’imishahara y’abagabo n’abagore muri icyo kinyamakuru.

Mu ibaruwa yanditse asezera, Carrie umaze imyaka 30 akorera BBC, yavuze ko icyo kigo gifite umuco mubi w’ubwiru n’ubusumbane mu mishahara.

Yavuze ko nta cyizere icyo kigo kigifitiwe nyuma y’uko bimenyekanye ko bibiri bya gatatu by’abakozi bacyo bakomeye bahembwa asaga ibihumbi 150 by’ama-pound ari abagabo.

Carrie yavuze ko asezeye ku kazi ko kuba umwanditsi (editor) wa BBC i Beijing ariko ko azakomeza gukorana n’icyo kigo.

Yavuze ko azagaruka gukora kuri Televiziyo ya BBC nk’abandi bakozi, aho yizeye guhembwa uko bikwiye.

BBC yatangaje ko nta vangura na rimwe rikorerwa abakozi bayo b’abagore. Ni mu gihe muri Nyakanga umwaka ushize yari yategetswe kwerekana urutonde rw’abakozi bayo bakorera ibihumbi birenze 150 by’ama-pound.

Carrie yavuze ko yatunguwe no gusanga hari abanditsi ba BBC bahembwa amafaranga arenga 50% ku yo bagenzi babo b’abagore bahembwa kandi bakora akazi kamwe.

Uyu mugore ntabwo yari ku rutonde rw’abahembwa asaga ibyo bihumbi, bivuze ko yahembwaga ari munsi.

Mu ibaruwa ye, yagaragaje ko BBC iha agaciro umurimo wakozwe n’abagabo igasuzugura uwakozwe n’abagore kandi bose bakora akazi kamwe.

Raporo ya BBC y’umwaka ushize yagaragaje ko hari ubusumbane bungana na 10.7 % mu mishahara hagati y’abagabo n’abagore. Yagaragaje kandi ko abagabo ari bo bahembwa menshi.

Umuyobozi Mukuru wa BBC, Lord Hall, yavuze ko bazakuraho icyo kinyuranyo bitarenze umwaka wa 2020.

Carrie Gracie, yasezeye ku kazi ku mpamvu z’ubusamubane buri hagati y’imishahara y’abagabo n’abagore muri BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza