Umuryango w’Abibumbye wasabye Israel gushakira igisubizo abimukira aho kubimura ku gahato

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye wasabye Israel guhagarika ibikorwa byo gusubiza muri Afurika ku gahato abimukira bayinjiyemo, hagashakwa ikindi gisubizo kirimo kubatuza mu Burayi cyangwa mu bindi bihugu.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo guverinoma ya Israel yatangaje ko abimukira b’Abanyafurika bari muri icyo gihugu bagomba kukivamo, ko abatazabikora bashobora gufungwa.

Abenshi muri bo bava muri Eritrea na Sudani, bavuga ko bavuye mu bihugu byabo bahunga intambara no gutotezwa, ariko Israel yo ibafata nk’abayinjiyemo bashaka imibereho.

Icyo gihugu cyiyemeje guha buri mwimukira $3,500 n’itike y’ubuntu y’indege isubiza buri mwimukira mu gihugu cye, cyangwa bakajya mu kindi gihugu, mbere byavugwaga ko ari u Rwanda cyangwa Uganda ariko ibyo bihugu byarabihakanye.

Nk’uko Reuters yabitangaje, Komiseri ushizwe impunzi mu Muryango w’Abibumbye, William Spindler, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri ati “Twongeye gusaba Israel guhagarika gahunda yayo yo kwimurira Abanya-Eritrea n’Abanya-Sudani muri Afurika yo munsi y’ubutayi bwa Sahara.”

“Imvugo z’uko iyi gahunda igambiriye cyane imiryango n’abantu batarahabwa ubwenegihugu, cyangwa se ko abasaba ubuhungiro bashobora kujyanwa ku kibuga cy’indege bambaye amapingu, ziteye inkeke.”

Abimukira bagera ku 27,000 bakomoka muri Eritrea na 7,700 bo muri Sudani baba muri Israel, ariko ubuyobozi bwahaye ubuhungiro abantu 11 gusa guhera mu 2009 nk’uko Spindler yabivuze.

Mu Burayi kandi abanya-Eritrea bahabwa ubuhungiro cyane ku mubare uri hejuru kuko baba bahunga intambara n’itotezwa, bityo ngo byaba byiza na ho bahawe ubuhungiro.

Yakomeje agira ati “Icyo twifuza kubona muri Israel, kandi twifuza no kugiramo uruhare, ni ugushaka uburyo bunyuze mu mategeko burimo kubatuza mu bindi bihugu.”

Abimukira banyura mu rugendo rukomeye mbere yo kugera mu bihugu bitandukanye, harimo abagerageza kwambuka inyanja ya Médiaterranée, bamwe bakayirenga amahoro abandi bakayisigamo ubuzima.

Abimukira benshi bari muri Israel ntibishimiye ibyo kujyanwa mu bindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza