00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwamikazi Camilla w’u Bwongereza, yahaye inkunga y’ibitabo isomero rya Kigali

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 08:35
Yasuwe :

Umwamikazi w’u Bwongereza, Camilla, yahaye inkunga y’ibitabo Isomero Rusange rya Kigali, bikurikira urugendo yakoreye i Kigali muri Kamena umwaka ushize ubwo yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango wa Commonwealth, CHOGM.

Ubwo yari mu Rwanda hamwe n’umugabo we Umwami Charles III, Camilla yasuye isomero rya Kigali ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Umwamikazi Camilla yagiye mu Biro by’Umuryango utegamiye kuri Leta utanga ubufasha mu bijyanye n’ibitabo, Book Aid International, asinya ku mpano yageneye isomero rya Kigali.

Yavuze ko ari impano atanze imuvuye ku mutima, akayigenera isomero rya Kigali yishimiye gusura umwaka ushize. Yifurije ibyiza byose iri somero.

Nibura buri mwaka, Umuryango utegamiye kuri leta, Book Aid International, utanga inkunga y’ibitabo miliyoni imwe bigenewe abantu b’ingeri zitandukanye barimo impunzi, amashuri, ibitaro n’amasomero.

Camilla yageneye impano y'ibitabo isomero rya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .