Uruganda rwo mu Bushinwa rurashinjwa gukoresha abanyeshuri nk’abacakara

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Kanama 2019 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Raporo y’umuryango ushinzwe kureberera abakozi mu Bushinwa yagaragaje ko uruganda Foxconn rusanzwe rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rukoresha abana amasaha y’umurengera, bihabanye n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’ubw’umwana.

Urwo ruganda rushamikiye kuri sosiyete Amazon rufite icyicaro muri Taiwan, rukaba rukora imizindaro igezweho (smart loudspeakers).

BBC yatangaje ko abo abana bari hagati y’imyaka 16 na 18 bagiye bakurwa mu mashuri yigisha ubumenyingiro mu Majyepfo y’umugi wa Hengyang bakazanwa kwimenyereza muri Foxconn.

Aba bana baza muri uru ruganda baherekejwe n’abarimu babo, bagakora imenyereza ryishyurwa ariko bagakoreshwa amasaha menshi.

Bishyurwa amadolari 248 ku kwezi ariko bagakora amasaha agera ku icumi ku munsi. Kubera ko bakora baba mu ruganda, bagenda basimburanwa ariko nk’iyo hari unaniwe akajya kuryama babwira umwarimu umushinzwe kumushyiraho igitutu ngo abyuke yabyanga akirukanwa.

Iyi raporo igaragaza ko umwe muri aba bana witwa Xiao Fang nyuma yo gusanga gukora muri uru ruganda bimunaniza, yabibwiye mugenzi we undi amusubiza ko niba adashaka gukora ayo masaha menshi bizagira ingaruka ku manota ye mu ishuri.

Inganda zo mu Bushinwa zemerewe gukoresha abanyeshuli bafite imyaka 16 kuzamura ariko bitari amasaha y’ijoro cyangwa y’ikirenga.

Ubuyobozi bw’ikigo Amazon mu itangazo bwahaye BBC bwavuze ko budashobora kwihanganira uwica amategeko agenga abakozi.

Bwagize buti “Turi gukurikirana mu buryo bwihuse ibivugwa. Turi no kuganira na Foxconn mu rwego rwo hejuru, ikipe y’impuguke yageze aho bibera muri iki cyumweru kugira ngo bakore iperereza kandi twashyizeho uburyo bwo kugenzura buri cyumweru imikorera ijyanye n’iki kibazo”

Muri 2017 Foxconn yashinjwe gukoresha abanyeshuri amasaha y’ikirenga mu rindi shami rikora telefone za iphone XS.

Aba bana baza muri uru ruganda baherekejwe n’abarimu babo, bagakora imenyereza ryishyurwa ariko bagakoreshwa amasaha menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza