USA: Abaturage bitabiriye amatora afatwa nka kamarampaka ku butegetsi bwa Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Abaturage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabiriye amatora y’abagize Inteko Ishinga amategeko mu mutwe w’abadepite hamwe n’abasenateri, amatora aba iyo manda ya perezida igezemo hagati.

Ni amatora aho amashyaka abiri akomeye; aba-démocrates n’aba-républicains barwanira ubwiganze mu nteko, ngo buri ruhande rubashe kugira ijambo ku byemezo bigomba gufatwa.

Muri Amerika kandi harahatanirwa imyanya ya ba Guverineri ba za leta kimwe n’abagize inteko zishinga amategeko muri leta ukwazo.

Perezida Donald Trump yise aya matora kamarampaka ku butegetsi bwe, kuko yifuza ko ishyaka rye ry’aba-républicains ryagenzura imitwe yombi kugira ngo akomeze gahunda ze zigamije gushyira Amerika imbere y’ibindi byose.

Aba-democrates bo ahanini byagiye bigaragazwa ko bifuza kugenzura umutwe w’abadepite.

Byitezwe ko ibyavuye mu matora bizatangira kumenyekana kuri uyu wa Gatatu.

BBC yatangaje ko Trump yitabiriye ibikorwa bitatu bya nyuma byo kwamamaza abakandida b’ishyaka rye, ku munsi wa nyuma aribwo kuri uyu wa Mbere, akabwira abamushyigikiye ati “ibintu byoze tumaze kugeraho bizahabwa agaciro ejo.”

Barack Obama nawe yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza aba-démocrates, abashishikariza gutanga amajwi yabo mu neza y’igihugu.

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabiriye amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza