Uwatanze ubuhamya mu gitabo rutwitsi kuri Trump yahinduye imvugo nyuma yo kotswa igitutu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kotswa igitutu, Steve Bannon, watanze ubuhamya mu gitabo rutwitsi kivuga kuri Perezida Donald Trump, yahinduye imvugo ashaka kugaragaza ko uwacyanditse yagoretse ibyo yamubwiye.

Mu cyumweru gishize nibwo hagiye hanze igitabo ‘Fire and Fury: Inside the Trump White House’ Michael Wolff. Gusa iki gitabo cyatangiye gucuruzwa ku wa Gatanu nticyigeze kivugwaho rumwe.

Muri iki gitabo hagaragayemo ubuhamya bwa Bannon wahoze ari Umujyanama wa Trump mu bijyanye n’igenamigambi, aho yise inama yahuje Donald Trump Jr. n’Abarusiya mu 2016 igikorwa cy’ubugambanyi.

Mu itanganzo CNN ikesha umuntu wa hafi ya Bannon, uyu mugabo yabaye nk’uwisubiraho ku byo yatangaje, agaragaza ko Trump Jr. ari umuntu mwiza kandi ukunda igihugu.

Ati “Donald Trump Jr. [Umuhungu wa Trump] ni umuntu ukunda igihugu kandi mwiza. Yitanze atizigama mu gukorera se ubuvugizi, ndetse na gahunda zagize uruhare mu kuzana impinduka mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko yicuza kuba yaratinze gutanga amakuru nyayo ku binyoma byatangajwe kuri Trump Jr., bikaba igihu ku bikorwa by’indashyikirwa Perezida Trump amaze gukora mu mwaka we wa mbere w’ubuyobozi.

Bannon kandi yagaragaje ko ibyo yavuze kuri iriya nama, atashakaga kugaruka kuri Trump Jr. ahubwo byerekezaga kuri Paul Manafort wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza, wemeye ko ibaho kandi yari azi neza imikorere y’Abarusiya.

Uku gusa n’uwisubiraho mu mvugo bibaye mu gihe Perezida yari yatangaje ko mu bigaragara Bannon yataye umutwe. Ni na nyuma y’uko itsinda ry’abanyamategeko rya Trump ritangaje ko mu gihe Bannon yaba atisubiyeho ku byo yavuze, ashobora kugezwa imbere y’ubutabera.

Bivugwa kandi ko Trump kandi yaba yarageraje kwirukanisha Bannon ku buyobozi bw’ikinyamakuru Breitbart, abinyujije ku muyobozi wacyo mukuru, Larry Solov na Susie Breitbart, umugore wa nyakwigendera Andrew Breitbart washinze uru rubuga.

Steve Bannon akomeje kotswa igitutu nyuma y’ubuhamya yatanze mu gitabo kivuga kuri Trump

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza