White House yabujije abakozi bayo kongera gukoresha telefoni bwite bari ku kazi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byashyizeho amabwiriza ko nta mukozi wabyo uzongera gukoresha telefoni ye bwite ari ku kazi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru, Sarah Huckabee Sanders.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, yavuze ko ari ku mpamvu z“umutekano n’ubusugire bw’ikoranabuhanga muri White House bigomba kuza ku isonga ku butegetsi bwa Trump.”

Yakomeje agira ati “Bityo guhera mu cyumweru gitaha, gukoresha telefoni bwite haba ku bashyitsi cyangwa abakozi ntabwo bizongera kwemerwa muri West Wing.”

"Abakozi bazajya bakora akazi kabo kuri telefoni bahabwa na leta ubundi bakomeze gukora mu izina ry’abaturage ba Amerika.”

West Wing nicyo gice cya White House giherereyemo ibiro bya Perezida, ahabera inama y’abaminisitiri n’ibindi biro biberamo imirimo y’ingenzi ku butegetsi.

Bloomberg yatangaje ko iryo tegeko rishya ryatanzwe n’umuyobozi wa White House, John Kelly, gusa bamwe mu bakozi binubye bavuga ko rizatuma bagorwa no kuguma hafi y’imiryango yabo nk’uko telefoni zabo bwite zajyaga zibafasha.

Telefoni zo mu biro bahabwa na leta ngo ntizibasha kohereza ubutumwa bugufi, ibintu byatumye abakozi barushaho kwinuba.

Perezida Trump yakunze kujya avuga ko muri White House hari uburyo amakuru ajya hanze bitari bikwiye, kuva yajya ku butegetsi, ibintu byagoye cyane ubutegetsi bwe kuva mu ntangiro zabwo.

Umwe mu bakozi utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko wasangaga kuri internet nziramugozi ya White House hahuriyeho ibikoresho byinshi birimo na telefoni z’abantu ku giti cyabo, kandi ngo ntiziba zizewe nk’izitangwa na guverinoma.

Mu buryo busanzwe, abakozi ba White House basabwaga gusiga telefoni zabo ahabugenewe, iyo bagiye mu nama ivugirwamo amakuru bitifuzwa ko yagera hanze.

White House yabujije abakozi bayo kongera gukoresha telefoni bwite bari ku kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza