Habonetse imiti ibiri ishobora kuvura Ebola

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 Kanama 2019 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bagaragaje ko ubu Ebola ishobora kuvurwa igakira, nyuma y’uko igerageza rimaze igihe ku miti ibiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ryerekanye ko iha umurwayi amahirwe yo gukira ku kigero kiri hejuru, ugereranyije n’isanzwe.

Ibyo byatumye hatangazwa ihagarikwa ry’umuti wa ZMapp wifashishijwe mu kuvura Ebola muri Sierra Leone, Liberia na Guinea, hamwe na na Remdesivir, kuko imiti mishya yatanze umusaruro uruseho, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe indwara zandura, byafatanyije gutera inkunga igeragezwa ry’umuti mushya.

Abantu 49% bahawe ZMapp na 53% by’abahawe Remdesivir bitabye Imana, mu gihe abahawe umuti mushya wakozwe na Regeneron, 29% ari bo bapfuye naho 34% by’abahawe uwakozwe na Ridgeback Biotherapeutics nibo bapfuye.

Iyi miti yatangiye kugeragezwa muri RDC mu Ugushyingo umwaka ushize ndetse byemejwe ko ariyo abaganga bazajya bakoresha mu kuvura Ebola.

Umuyobozi w’ikigo k’igihugu cy’ubushakashatsi mu buvuzi muri RDC, Prof Muyembe Jean-Jacques, yavuze ko kuri ubu Ebola ari indwara ishobora gukira kandi ko uyu muti uzafasha gukiza ubuzima bwa benshi.

Ati “Guhera ubu ntituzongera kuvuga ko Ebola idakira, iyi ntambwe itewe izafasha mu gukiza ubuzima bw’abantu ibihumbi.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko nubwo abantu benshi bagiye babona abagize imiryango yabo ntacyo bamarirwa n’ibitaro kuko 70% by’abanduye Ebola muri Congo yabahitanye, ubu uyu muti uri kugaragaza ubushobozi mu kuvura Ebola, bikaba bizatuma icyizere kigaruka mu baturage.

Ati “Kuri ubu 90% by’abarwayi bashobora kugana ibigo nderabuzima bakavayo bakize neza, abaturage bazatangira kubyizera kandi binabubakemo.”

Dr Muyembe aheruka gutangaza ko ingamba zafashwe zose nizigenda neza, mu mezi ane ari imbere nta Ebola izaba ikivugwa muri Kivu y’Amajyaruguru inabarizwamo umujyi wa Goma, hamwe no muri Ituri.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, igaragaza ko Ebola imaze guhitana abantu hafi 1900 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ebola ni indwara ikomeje guhangayikisha RDC n'akarere muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza