Hamenyekanye uko Polisi ya Kenya yaburijemo umugambi wo guhitana Umwamikazi w’u Bwongereza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Inzego z’iperereza muri Kenya zaburijemo umugambi wo guhitana Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, David Cameron.

Aya makuru yamenyekaniye mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri mu Bwongereza, ruregwamo umushoferi Aweys Shikhey wari ufite umugambi wo kujya mu mitwe y’iterabwoba ya ISIS muri Iraq na Levant muri Siriya.

Umushinjacyaha Barnaby Jameson yavuze ko Shikhey atari asanzwe ku rutonde rw’abacungirwa hafi n’ubutasi bw’u Bowngereza, kugeza ubwo inzego z’iperereza za Kenya zabonaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga za Threema na Telegram yagiranye na mugenzi we Abdirahman Idrissa Hassan, Umunyasomaliya uba muri Kenya.

Muri ubwo butumwa inzego z’iperereza za Kenya zasanzemo umugambi wo kugaba ibitero mu Bwongereza bigamije guhitana Umwamikazi na Minisitiri w’Intebe David Cameron.

Muri Nzeri 2016, Hassan yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Kenya, akekwaho ibyaha by’iterabwoba.

Shikhey yatawe na we yaje gutabwa muri yombi mu Bwongereza muri Gicurasi umwaka ushize ku kibuga cy’indege cya Stansted ubwo yashakaga gufata indege imugeza muri Turikiya, ari na ho yari kuva yerekeza muri Siriya.

Shikhey w’imyaka 38 na mugenzi we w’Umuholandi bashinjwa ibyaha byo gushaka kwinjira mu mitwe y’iterabwoba.

Ku kibuga cy’indege, Shikhey yafatanywe telefoni nyinshi ndetse yari yifotoreje ku kibuga cy’indege ngo yigaragaze nka mukerarugendo nkuko byanatahuwe mu butumwa yandikiranaga na mugenzi we wo muri Kenya.

Shikhey na we akomoka muri Somalia. Afite abagore babiri umwe aba muri Kenya undi aba mu Buholandi.

Umushinjacyaha Jameson yasomeye mu rukiko bumwe mu butumwa abo bagabo bandikiranaga. Hari aho Hassan yandikiye Shikhey ati “Imana ikube hafi mu kwica David Cameron n’uriya mukecuru Elisabeth.”

Shikhey yahise asubiza Hassan ati “Amen muvandimwe.”

Umushinjacyaha yakomeje agaragaza ubutumwa abo bombi bandikiranaga, aho hari aho Hassan yabajije niba mu Bwongereza hashobora kuboneka amasasu, amusubiza ko yayabona mu buryo bwa forode.

Shikhey yahise avuga ko hakenewe abantu batatu cyangwa batanu baziranye bazabafasha mu kugaba igitero.

Intwaro zirimo AK 47, M16 na BKM nizo Shikhey yavuze ko zikenewe ngo bagabe igitero ku mukino wa Tottenham Hotspur Fc mu majyaruguru y’Umujyi wa Londres.

Mu minsi yiteguraga gufata indege ajya muri Turikiya, Shikhey ngo yasabye inguzanyo mu mabanki atandukanye mu Bwongereza icyakora ahenshi barayamwima. Aho yabashije kuyabona ni muri Banki ya Barclays, yamugurije amapawundi ibihumbi icumi avuga ko ari ayo gukora ubukwe.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba mu mujyi wa Londres, Dean Haydon yashimiye Polisi ya Kenya ku makuru yabahaye bigatuma bata muri yombi abo bakekwa nk’uko The Eastafrican yabitangaje.

Yagize ati “Turashimira amakuru twahawe na Polisi ya Kenya n’umurimo mwiza wakozwe n’abashinzwe iperereza. Twabashije kuvumbura no kuburizamo umugambo we wo kujya muri ISIS no gukora ibikorwa by’iterabwoba.”

Shikhey afunzwe by’agateganyo, azakatirwa tariki 15 Werurwe uyu mwaka.

Polisi ya Kenya yaburijemo umugambi wo guhitana Umwamikazi Elisabeth II

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza