Ikibazo cy’abatiganyi gishobora gutera agatotsi mu mubano wa Tanzania na EU

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, uhamagaje uwari uwuhagarariye muri Tanzania, uyu muryango watangaje ko ugiye gusuzuma umubano n’iki gihugu kivugwaho kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Ku wa Gatandatu nibwo Ambasaderi Roeland van de Geer yahamagajwe, kugira ngo abazwe byinshi ku bibazo byo guhutaza uburenganzira bwa muntu bivugwa muri Tanzania.

Ni nyuma y’uko Guverineri wa Dar es Salaam, Paul Makonda, yavuze ko hashyizweho itsinda ryihariye riratangira guta muri yombi abatinganyi muri iki Cyumweru.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere, EU yavuze ko ibabajwe no kuba kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gukurikiza amategeko bigenda bisubira irudubi, bityo bagiye gusuzuma ibirebana n’umubano wabo na Tanzania.

Muri Nzeri EU yari yavuze ko ihangayikishijwe n’ibikomeje gushinjwa Tanzania birimo gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru, abandika kuri Internet na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Guverinoma ya Tanzania yakuyeho imyiyereko y’abanyapolitiki no kunyuza kuri radio na televiziyo ibikorwa by’Inteko ako kanya biri kuba.

Abanyapolitiki bemerewe gutegura ibiganiro mu duce bayobora gusa, kandi nibwo bigasaba ko haba hari abapolisi.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko ibi bikorwa bibuza abantu ubwisanzure byatangiye mu 2015, nyuma y’itorwa rya Perezida John Pombe Magufuli.

EU igaragaje ibi mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo ziherutse kuburira abaturage bazo baba muri Tanzania, basabwa kurinda amakuru yose ashobora kugaragaza ko baryamana bahuje ibitsina.

Ku rundi ruhande ariko Guverinoma ya Tanzania yitandukanyije n’icyemezo cyo guhiga abatinganyi ivuga ko ntaho ihuriye na cyo.

Tanzania ivugwaho kubangamira no guhohotera abaryamana bahuje ibitsina

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza