Perezida Magufuli yahishuye ko yumviriza telefoni z’abaminisitiri be

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yahishuye ko ajya yumviriza ibyo abaminisitiri be n’abandi bagize Guverinoma baganira kuri telefoni.

Magufuli yavuze ko uko kumviririza ariko kwatumye aherutse kwimurira Dr Zainab Chaula muri Minisiteri y’ubuzima nk’Umunyamabanga Uhoraho, amukuye muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

The EastAfrican yatangaje ko Magufuli yabitewe n’ubutumwa bugufi yasomye Chaula yoherereje Minisitiri w’ubuzima, Ummy Mwalimu.

Kuwa Gatatu ubwo yarahizaga abashya muri Guverinoma, Magufuli yagize ati “Ubwo nagenzuraga ubutumwa bwa Minisitiri w’ubuzima na Dr Chaula, nasanze hari ikibazo mu mikoranire yabo. Mu guhagarika ayo makimbirane, nafashe umwanzuro wo kubashyira muri Minisiteri imwe.”

Magufuli yihanangirije abayobozi bashya abasaba kwirinda amakimbirane mu myanzuro bafata, kuko ngo azajya abakurikiranira hafi.

Yavuze ko no mu bayobozi b’uturere harimo amakimbirane kandi ngo nabo abakurikiranira hafi.

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo Magufuli yakoze impinduka nto muri Guverinoma.

Dr Chaula washyizwe muri Minisiteri y’ubuzima yasimbuye Dr Mpoki Ulisubisya wagizwe ambasaderi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza